Inkuru Nshya

Perezida Paul Kagame yasabye abayobozi barahiriye inshingano nshya bahawe ko bakwiye kumenya no gusobanukirwa uburemere bw’indahiro barahiriye ababwira ko kuba umuyobozi muri leta inshingano za mbere ari ugukorera abaturage no guharanira imibereho yabo myiza.
Umuyobozi w'Ishami ry'Igihugu rishinzwe gutanga amaraso, Dr. Muyombo Thomas, yatangaje ko urubyiruko ruri hagati y'imyaka 18 na 35 ari rwo rugira uruhare runini mu gutanga amaraso, kuko rugize 78% by'abayatanga mu Rwanda
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb Olivier Nduhungirehe, ari kumwe n’itsinda ayoboye bageze i Pretoria muri Afurika y’Epfo mu biganiro bigamije kuzahura umubano w’ibihugu byombi.
Perezida wa Repubulika y'u Rwanda akaba n'Umugaba w'Ikirenga w'Ingabo z'u Rwanda (RDF), Paul Kagame, yagize Brig Gen Patrick Karuretwa Umuvugizi mushya w'Ingabo z'u Rwanda
Ku munsi nk’uyu, tariki ya 17 Kamena 1994, habaye inama ya Guverinoma yayobowe na Jean Kambanda aho bagaragaje ikibazo cy’uko hari abayobozi n’abasirikare bahunga aho intambara ikomeye bakajya gushakira ubuhungiro ahandi, banagaragaza ko hari intege nke mu bufatanye bwa Guverinoma
Kuri uyu wa Kabiri abakozi b' Urwego rushinzwe ubwisungane mu kwivuza mu Nzego z'umutekano (MMI) bunamiye inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 zishyinguye mu Rwibutso rwa Jenoside  rwa Mugina ruherereye mu Karere ka Kamonyi, mu gikorwa cyo kwibuka.
Kuri uyu wa Kabiri,Minisitiri w’Intebe Dr. Justin Nsengiyumva yahagarariye Perezida Kagame, mu Nama y’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma muri Afurika hamwe n’abafatanyabikorwa batandukanye, baganiraga ku ngamba zo guhangana n'Icyorezo cya Ebola. Inama yabaye hifashishijwe ikoranabuhanga.
Itsinda ryaturutse mu Ishuri Rikuru ry’Ubushakashatsi ku Mutekano muri Nigeria  riri mu Rwanda mu rugendoshuri rw’icyumweru rugamije gusuzuma isano iri hagati y’imitwe yitwaje intwaro ishingiye ku moko, ihatanira umutungo kamere, n’ibibangamira umutekano w’ibihugu.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Ubuzima, Dr Yvan Butera, yavuze ko mu myaka ine ishize, mu Rwanda hamaze kuvurirwa abarwayi 1100 b’umutima bidasabye ko boherezwa hanze
Ikigo cy’Igihugu kibarurishamibare cyatangaje ko mu gihembwe cya mbere cya 2026 umusaruro mbumbe w’igihugu wazamutse ukagera kuri miliyari 6,346 Frw, uvuye kuri miliyari 5,276 Frw wari ho mu gihembwe nk’icyo cya 2025, bigaragaza izamuka rya 10%.