Inkuru Nshya

Kuri iki cyumweru abatuye mu mujyi wa Kigali bazindukiye muri Siporo Rusange izwi nka CarFreeDay, hagamijwe kubungabunga ubuzima bwabo.
Abashoferi b’amakamyo bakorera mu cyanya cy’inganda cya Kigali giherereye i Masoro, mu karere ka Gasabo, baravuga ko kubura ahantu hagenewe guparika amakamyo bikomeje kubateza imbogamizi, kuko bisaba guparika mu muhanda.
Urwego rw’u Rwanda rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko igice cy’uruganda rwa Sina Gerard gikora ibinyobwa bisembuye cyafunzwe, nyuma y’uko hamenyekanye ko hari ibinyobwa byakorwaga bitujuje ubuziranenge busabwa.
Ikipe ya RSSB Tigers yo mu Rwanda yisanze mu itsinda rya mbere (A) hamwe n'ikipe ya Rytas Lithuania na Shanghai Sharks yo mu Bushinwa mu mikino y'Igikombe cy'Isi gihuza amakipe yatwaye ibikombe ku migabane yayo, FIBA Intercontinental Cup.
Shampiyona y'icyiciro cya mbere ya volleyball y'umwaka wa 2026-2027 mu bagore n'abagabo, Rwanda National Volleyball League, izatangira tariki 16 Ukwakira 2026.
Ikipe y'Igihugu y'u Rwanda ya basketball y'ingimbi zitarengeje imyaka 18 yatsinzwe n'ikipe y'igihugu ya Cameroon amanota 76-58 mu mukino wayo wa kabiri mu Gikombe cya Afurika cy'abaterangeje imyaka 18 kiri kubera i Abidjan muri Côte d'Ivoire.
Mu bihe by’ihinga igihembwe cy’umuhindo kigira uruhare runini mu kwihaza mu biribwa aho ku musaruro uboneka ku mwaka, haboneka nibura 70% by’umusaruro w’ibigori; 54% by’umusaruro w’ibirayi; 49% by’umusaruro w’umuceri na 47% by’umusaruro w’ibishyimbo, ugereranyije n’igihembwe cy’itumba.
Urwego rw’ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko iperereza ku bantu bafite aho bahuriye n’ikorwa n’ikwirakwizwa ry’ibinyobwa bitujuje ubuziranenge rizakomeza, mu rwego rwo gukumira ibikorwa bishobora gushyira ubuzima bw’abaturage mu kaga.
Ku bufatanye bwa Ambassade y’u Rwanda muri Zambia n’ishyirahamwe ry’Abanyarwanda baba muri Malawi bizihije umunwi w’Umuganura aho bahuriye hamwe bagasangira ndetse bakibikiranya igisobanuro cy’uyu muhango mu mateka y’u Rwanda.

Iyandikishe ku rutonde rw’abakira ubutumwa bwacu kugira ngo ubone amakuru mashya buri munsi mu buryo bw’ikoranabuhanga

Amakuru Aheruka