Inkuru Nshya

Icuruzwa ry’abantu ni kimwe mu bibazo bihangayikishije Isi. Imibare y’Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye rishinzwe Kurwanya Ibiyobyabwenge n'Ibyaha UNODC, igaragaza ko ku mwaka abarenga miliyoni 27.6 bacuruzwa cyangwa bakajyanwa gukoreshwa imirimo y’agahato aho ibi bikorwa byinjiriza ababikora asaga miliyari 236$.
Kuva hatangizwa gahunda yo kurwanya no guca ibinyobwa bitujuje ubuziranenge ,Polisi mu mujyi wa Kigali,ifatanyije n'izindi nzego bafashe ikinyabutabire cya Ethanol cyifashishwa mu kwenga izi nzoga ,Litiro zirenga ibihumbi 470 zikaba zamenwe mu Kimoteri cya Nduba.
Mu Ngoro y’Amateka y’Abami iri mu Rukali mu karere ka Nyanza ni hamwe mu hantu ndangamurage habumbatiye amateka y’u Rwanda, hatanga ishusho igororotse y’ubutegetsi bwa cyami.
Kuri uyu wa Kane taliki ya 6 Kanama I Kigali hateraniye inama nkuru y'Igihugu y'abana,aho iba ihuje abana bahagarariye abandi kuva ku rwego rw'umurenge kugera ku Karere ,Intara n'Umujyi wa Kigali.Ni inama yahuje abana barenga 500.
Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane, umugaba mukuru w'ingabo z'u Rwanda (RDF), Gen MK Mubarakh, yakiriye ku cyicaro gikuru cya RDF i Kimihurura intumwa zigizwe n'abasirikare bakuru n'abarimu bo mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare muri Sri Lanka, ndetse n'itsinda rya Ofisiye Bakuru biga mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare rya Zimbabwe, basoza urugendoshuri byakoreraga mu Rwanda
Ikipe y'Igihugu y'u Rwanda y'abatarengeje imyaka 18 mu ngimbi yatsinzwe na Senegal amanota 78-38 mu mukino wa mbere w'Igikombe cy'Afurika kiri kubera i Abidjan muri Côte d'Ivoire.
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Kugenzura Ibiribwa n’Imiti, Rwanda FDA, cyatangaje ko cyafunze izindi nganda 12 zenga ibinyibwa itegeka ko byose bivanwa ku isoko
Ishuri Rikuru ryigisha Ubuhinzi n'Ubworozi Bubungabunga Ubutaka (RICA) ryatangaje ko Umunya-Sénégal, Dr Momar Dieng, ari we Muyobozi Mukuru mushya waryo akazatangira inshingano ku wa 1 Ugushyingo 2026.
Urwego Rugenzura Isoko ry’Imari n’Imigabane CMA Rwanda, n’Ikigo Africa Prudential Plc cyo muri Nigeria byasinyanye amasezerano y’ubufatanye (MoU) agamije guteza imbere isoko ry’imari shingiro, kunoza serivisi zihabwa abashoramari no gukoresha ikoranabuhanga rigezweho muri uru rwego.
Mu mwaka w’ingeno y’imari watangiye wa 2026/2027 abantu bafite ubumuga bateganyirijwe miliyari 2.7 Frw azatangwa mu turere twose tw’igihugu ku bantu barenga ibihumbi 28.