Inkuru Nshya

Inteko Ishinga Ametegeko umutwe w’Abadepite yafashe umwanzuro wo gusaba Minisitiri w’Intebe kuyigaragariza bitarenze amezi atandatu uburyo buhamye bwo gufata amazi y’imvura yangiza ibikorwaremezo n’imitungo y’abaturage.
Umuvugizi wa Leta y’u Rwanda, Yolande Makolo, yashimiye Ikipe y’Igihugu ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) nyuma yo kubona itike yo kwitabira Igikombe cy’Isi cya 2026
Ishyirahamwe ry’Abakiniye Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’ (FAPA) ryagaraje ko ryababajwe cyane ni byabaye ku bakinnyi b’ikipe y’igihugu Amavubi, Djihad Bizimana na Manzi Thierry aho bangiwe kujyana n’abana babo mu kibuga kwishimana.
Umunyamakuru ukorera kuri Youtube, Niyigaba Clement uzwi cyane nka DC Clement yatawe muri yombi akurikiranyweho kwangiza ikintu cy'undi no kurwanya ububasha bw'amategeko
Banki ya BPR Plc, ibinyujije muri gahunda yayo ya #BPRIkamba, yashyize umukono ku masezerano y’imikoranire na Volkswagen Rwanda agamije gushyigikira abagore batwara imodoka mu rugendo rwo kwigira no kwiyubakira ubushobozi bwo gutunga imodoka zabo bwite
Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr. Bizimana Jean Damascène, yagaragaje ko uwahoze ari perezida w’u Rwanda, Habyarimana Juvenal, ari we wari ku isonga ry’abateguye umugambi wa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Ikipe ya Al Hilal SC yatsinze Amagaju FC ikomeza kwicara ku mwanya wa mbere idatewe icyugazi n'indi kipe iyo ariyo yose.
Ku gicamunsi cyo kuri uyu kabiri tariki ya 31 Werurwe 2026, Perezida Paul Kagame yakiriye i Kigali Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n'Ubutwererane bwa Afurika y'Iburasirazuba wa Tanzania, Mahmoud Thabit Kombo.
Polisi ikorera mu mujyi wa Kigali yatangaje ko yagaruje ibicuruzwa byari byibwe umucuruzi witwa Susan Asiimwe ucururiza mu isoko rya Nyarugenge.