Inkuru Nshya

Ibinyobwa bisembuye byakorwaga n'inganda umunani byategetswe guhita bikurwa ku isoko nyuma y'icyemezo cyafashwe n'Ikigo cy'Igihugu gishinzwe Ibiribwa n'Imiti (Rwanda FDA).
Umuyobozi mukuru wa Polisi y'u Rwanda IGP Felix Namuhoranye yasabye urubyiruko kuba imbaraga z'igihugu koko zubaka birinda ibiyobyabwenge, ahishura ko inzoga ziswe ibyuma hari gahunda yo kuzica burundu ntizikomeze kwangiza ubuzima bw'abanyarwanda.
Amatike y'umunsi wa kabiri w'igitaramo cya King James yamaze gushira ku isoko mu gihe habura amasaha make ngo gitangire.
Umukozi mu Ishami ry’Ubuzima bwo mu Mutwe  mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima, RBC, Antoine Hagenimana, yavuze ko gukoresha inzoga n’ibindi biyobyabwenge munsi y’imyaka 24, biviramo uwabikoresheje kubatwa nabyo no kumva iteka abishaka.
King James yasendereje ibyishimo abakunzi be bari muri BK Arena ahereye ku ndirimo yamenyekanyeho cyane, na bo bakaririmbana na we ijambo ku rindi.Ruhumuriza James uzwi nka king James yagerageje kunyura mu ndirimbo nyinshi zigize album 7 ze, zirimo iyo yise Umugisha, Umuvandimwe, Biracyaza, Ntibisanzwe, Meze neza, Urukundo ndeyse n'iyo yise Ubushobozi ari yo iheruka.
Ikipe ya Rayon Sports yatsinze ikipe ya Al Hilal SC Omdurman yo muri Sudani igitego 1-0 imbere ya Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, Nsengiyumva Justin, bituma izamuka muri 1/2 ari iya mbere mu itsinda C.
Umwanditsi w’ibitabo Barbara Umuhoza,  yateguje igitabo agiye gushyira hanze yise The Comeback: Surviving Divorce & Thriving After, cyibanda ku buzima bw’urushako burimo uko warushinga rugakomera, uko wahangana n’ihungabana rituruka ku gutandukana kw’abashakanye ugakira ibikomere no kongera kubaka ubuzima.
Minisiteri y’Uburezi yatangaje impinduka nshya zirimo kuzamura amafaranga y’ifunguro ku ishuri, kongerera imyaka abiga ubwarimu TTC bagiye kujya biga ,aho bazajya barangiza bafite impamyabumenyi y’ikiciro cya mbere cya Kaminuza A1 ndetse n’isaha yo gusoza amasomo.
Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yongeye kwanga ko ihuriro AFC/M23 ryitabira ibiganiro bya politiki Perezida Félix Tshisekedi yatangaje ko bizaba mu rwego rwo guhuza Abanye-Congo no gushakira hamwe umuti w’ibibazo byugarije igihugu.
Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda Wungirije Ushinzwe Ibikorwa, CP Vincent Sano yavuze ko mu rubyiruko hari ikibazo cy’imyitwarire idakwiye irimo kwishora mu byaha aho 47% by’abari mu magororero bari hagati y’imyaka 18 na 30.