Inkuru Nshya

Umuyobozi Mukuru w’Ibitaro bya Kaminuza bya Butare (CHUB), Dr Ngarambe Christian, yatangaje ko ibi bitaro bigiye gutangira gukoresha imashini yifashishwa mu gupima indwara z'imbere mu mubiri w'umuntu, izwi nka MRI (Magnetic Resonance Imaging)
RAB yamuritse imbuto z’ibirayi, Ndamira na Victoria, zongerewe ubushobozi zitezweho kongera umusaruro w’ibirayi ku kigero kirenze igisanzwe.
Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ubuzima (RBC) cyaburiye abantu bakomeza kwirengagiza nkana ingaruka zo kunywa inzoga z’inkorano, kibibutsa ko kuzinywa ntaho bitaniye no kunywa uburozi bushobora gutera urupfu
Abanyarwanda batuye mu bice bitandukanye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, bahuriye mu masengesho ngarukamwaka yo gusengera no gusabira u Rwanda, ndetse basabwa kuguma indangagaciro z'u Rwanda nubwo batuye mu mahanga
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb.Olivier Nduhugirehe, yatamaje umunyamakurukazi w’umunya-Amerika, Hariana Verás Victória, avuga ko yigira impirimbanyi y’ibibazo bya Afurika nyamara ari igikoresho cya Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Felix Tshisekedi
Abaturage batuye mu Murenge wa Kanyinya, mu Karere ka Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali, baravuga ko kuri ubu batakigorwa no gutega kuko bahawe bus kandi zibafasha mu buryo bw'ingendo.
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yakiriye muri Village Urugwiro Ambasaderi wa Portugal mu Rwanda, Luisa Maria Machado da Palma Fragoso, usoje inshingano ze.
Ishimwe Aline, umubyeyi ukiri muto witeje imbere, yasangije urubyiruko urugendo rwe rw'ubuzima mu nama y'Igihugu y'Umushyikirano, aho avuga ko ku myaka 28 y'amavuko ubu yashinze hoteli ye bwite yitwa 'Karisimbi Cave Resort'
Umuhanzi Bruce Melodie yageneye ubutumwa bw’ishimwe Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame, kubera  iterambere yagejeje ku Rwanda ndetse n’uburyo izina rye rizwi  neza mu Mahanga.

Iyandikishe ku rutonde rw’abakira ubutumwa bwacu kugira ngo ubone amakuru mashya buri munsi mu buryo bw’ikoranabuhanga

Amakuru Aheruka