Inkuru Nshya

Minisiteri y’Ibikorwaremezo yatangaje ko imirimo yo kubaka uruganda rwitezweho gukemura ikibazo cy’ibura ry’amazi mu Mirenge imwe n’imwe igize Akarere ka Karongi yageze ku musozo.
Umunyemari Bill Gates, washinze  akaba n’Umuyobozi wa Gates Foundation, yasuye Ikigo cy’Igihugu gishinzwe gukusanya no gusesengura amakuru y’Ubuzima hakoreshejwe ubwenge buhangano (National Health Intelligence Center - NHIC).
Ikipe ya Police FC yatangaje umutoza Rkyer Jaafar ukomoka muri Maroc nk'umutoza wayo mushya mu gihe cy'imyaka ibiri iri imbere, asimbuye Ben Moussa warumaze umwaka umwe atoza iyi kipe ya Polisi y'u Rwanda.
Kapiteni w'ikipe y'igihugu ya Uganda, Zaina Namuleme wamaze gusinyira ikipe ya Rayon Sports y'abagore, yageze i Kigali mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 21 Nyakanga 2026 aho aje gutangira imirimo ye muri Rayon Sports.
Kaminuza y’u Rwanda (UR) yaje  muri eshanu zagize uruhare mu guteza imbere uburezi ku Mugabane wa Afurika, ihembwa asaga miliyari 4,3 Frw mu bihembo bya Africa Higher Education for Transformation (AHEFT) Prize byatanzwe n’Umuryango Imbuto Foundation.
Ikipe ya Bugesera FC yamaze gutangaza ko Gatera Mussa ari umutoza wayo mu gihe cy'umwaka umwe wa 2026/27 asimbuye Banamwana Camarade wamaze kugirwa umutoza wa Sunrise FC y'i Nyagatare.
Ibinyujije ku mbuga nkoranyambaga zayo, ikipe ya Police FC yatangaje Superintendent of Police (SP) Diane Ntakirutimana nk'umunyamabanga mukuru wayo (Secretary General) asimbuye Chief Inspector of Police (CIP) Claudette Umutoni.
Umuhuzabikorwa w’ihuriro rya Alliance Fleuve Congo (AFC), Corneille Nangaa, yatangaje ko adashyigikiye igitekerezo cyo kugirana ibiganiro n'ubutegetsi bwa Kinshasa, avuga ko ikibazo cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kidashobora gukemurwa binyuze mu masezerano mashya ya politiki.
Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Muhanga mu karere ka Muhanga baravugako imigano yatewe ku nkike z'ikibaya cya Kabingo bahingangamo iri kubahombya kuko yatewe mu mirima yabo ikabonera nyamara nta mugezi uhari bakaba batacyeza nk'uko byahoze.
Ikipe ya Mukura VS&L yungutse akayabo k'amafaranga y'u Rwanda akabakaba miliyoni 15 nyuma yo gutandukana n'umutoza Tomáš Trucha atayitoje na rimwe nk'uko byari bikubiye mu masezerano y'impande zombi.

Iyandikishe ku rutonde rw’abakira ubutumwa bwacu kugira ngo ubone amakuru mashya buri munsi mu buryo bw’ikoranabuhanga

Amakuru Aheruka