Inkuru Nshya

Akanama gashinzwe umutekano mu Muryango w’Abibumbye, kafatiye ibihano abantu batandatu barimo abayobozi b’imitwe ikorera muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ya M23, FDLR na Twirwaneho
Ikipe ya Zira FC yo muri Azerbaijan ikinamo umunyarwanda Mutsinzi Ange, yageze mu ijonjora  rya kabiri ry'irushanwa rya UEFA Conference League nyuma yo gusezerera ikipe ya Torpedo Kutaisi yo muri Georgia ku giteranyo cy'ibitego 6-0.
Minisiteri y’Ibikorwaremezo yatangaje ko imirimo yo kwagura no kongerera ubushobozi uruganda rutunganya amazi rwa Mutobo iri kugana ku musozo, aho igeze kuri 97%.
Minisitiri w'Uburezi, Joseph Nsengimana, yashimangiye ko u Rwanda rwiyemeje gushyira imbaraga no gushora imari mu kubaka urwego rw'uburezi no kuruvugurura, mu rwego rwo guha buri mwana amahirwe kubona uburezi kandi bufite ireme.
Ikipe ya Gicumbi FC y'Akarere ka Gicumbi mu Majyaruguru y'u Rwanda yatangaje ko izatangira imyitozo yo kwitegura umwaka wa 2025/2026 ku wa Mbere tariki 20 Nyakanga 2026.
Ikipe ya Sunrise FC yo mu karere ka Nyagatare yatangaje ko yamaze gusinyisha aAbarundi babiri; Intibazonkiza Djuma ukina mu kibuga hagati na Nzeyimana Jean Petit ukina mu kibuga hagati, bombi bakiniraga Gicumbi FC.
Umuyobozi w'Ishami rishinzwe kurwanya Virusi itera SIDA mu Kigo cy'Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC), Dr Basile Ikuzo, yasobanuye ko abari munsi y’imyaka 35 ari bo bafite umubare munini wandura Virusi itera SIDA kuko bihariye 60% ugereranyije n’ibindi byiciro.
Nyuma y'aho abaturage baturiye Pariki ndetse n'ibindi byanya biturukamo inyamaswa bakomeje kugaragaza uburyo bangirizwa n'inyamaswa kubona ubwishyu bikagorana, Sena y'u Rwanda yasabye guverinoma gushaka uburyo iki kibazo cyabonerwa umuti urambye.
Hashize amezi icyenda Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) n'ihuriro Alliance Fleuve Congo (AFC/M23) byiyemeje guhererekanya imfungwa mu rwego rwo kubaka icyizere hagati y'impande zombi, ariko kugeza ubu icyo gikorwa ntikiratangira.

Iyandikishe ku rutonde rw’abakira ubutumwa bwacu kugira ngo ubone amakuru mashya buri munsi mu buryo bw’ikoranabuhanga

Amakuru Aheruka