Inkuru Nshya

Ikigega cy’ubugiraneza cyashinzwe binyuze mu bufatanye bw’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi (FIFA) n’umuryango mpuzamahanga witwa Global Citizen cyatanze inkunga ku bana bafite ikibazo cya Autism mu Rwanda kugira ngo babashe kwiga.
Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni, yongeye gushimangira ko amahoro n'umutekano ari byo bizafasha akarere k'ibiyaga bigari kugera ku iterambere rirambye, asaba ko ibibazo by'umutekano bikomeje mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo (RDC) bikemurwa binyuze mu nzira z'ibiganiro.
Umutoza w'amakipe y'Igihugu y'u Rwanda ya volleyball mu bagore n'abagabo, umufaransa Frédéric Guérin yahamagaye abakinnyi 20 bagiye gutangira imyitozo yo kwitegura imikino y'Igikombe cya Afurika cya volleyball mu bagore kizabera muri Kenya mu kwezi gutaha kwa Kanama 2026.
Ubushakashatsi bwakozwe na Brigham Young University yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, buyobowe na Prof. Julianne Holt-Lunstad, bwasesenguye ubushakashatsi burenga 140 bwakorewe ku bantu barenga miliyoni eshatu, Bwerekanye ko kubaho mu bwigunge cyangwa kutagira imikoranire n'abandi byongera ibyago byo gupfa imburagihe ku kigero kiri hagati ya 26% na 32%.
Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Yusuf Murangwa yashimangiye ko intambwe u Rwanda rumaze gutera zishingiye ku cyerekezo 2050, no ku kuba igihugu ubwacyo gifata iya mbere mu gutegura no gushyira mu bikorwa gahunda z'iterambere.
Ikipe ya Rayon Sports yatangaje ko yamaze kumvikana n'umuzamu wayo Drissa Kouyate nyuma yo gusohorwa ku rutonde rwa FIFA rw'amakipe atemerewe gusinyisha abakinnyi bashya.
Muri Mata 2025, ni bwo Minisiteri y'Ubuzima yatangije ku mugaragaro Ikigo cy'Igihugu gishinzwe gukusanya no gusesengura amakuru y'Ubuzima hakoreshejwe ubwenge buhangano (NHIC), aho cyashyizweho nk’urubuga rw'ikoranabuhanga ruhuza amakuru y'ubuzima aturuka ahantu hatandukanye mu gihugu, rukayasesengura rukagaragaza ibimenyetso bifasha mu gufata ibyemezo, gutegura gahunda no guteza imbere ubuzima bw'abaturage.
Uyu mukino wa gicuti wakinwe ku mugoroba wo kuri uyu wa mbere tariki 13 Nyakanga 2026 muri Petit Stade i Remera warangiye ikipe y'u Rwanda itsinze BVG yo mu Buholandi amanota 74-38.
Ba Ofisiye 26 bo mu nzego Aya mahugurwa agamije kongerera abayitabiriye ubumenyi n’ubushobozi mu miyoborere, igenamigambi no gufata ibyemezo. z'u Rwanda bitabiriye amahugurwa ku micungire y'urwego rw'ingabo
Umutoza mushya wa Sunrise FC yo mu karere ka Nyagatare, Banamwana Camarade yatangaje ko mu gihe yahabwa abakinnyi bashya nk'uko abyifuza azagarura igitinyiro cya Sitade y'Akarere ka Nyagatare izwi nka Gologota aho amakipe akomeye yakundaga gutsikirira muri Shampiyona y'u Rwanda.