Inkuru Nshya

Ikipe ya APR BBC yasinyishije umukinnyi w'umunya-Senegal Maouhamadou Diagne ukina yugarira (Pivot) uheruka kugaragara muri Basketball Africa League 2026, BAL 2026, ari mu ikipe ya FUS Rabat nyuma yuko yari yanayifashije gutwara igikombe cya Shampiyona ya Maroc umwaka ushize.
Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda (IGP), CG Felix Namuhoranye, yasabye abapolisi bitegura kujya mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kubungabunga amahoro muri Repubulika ya Santrafurika (MINUSCA) gukomeza kuzamura ibendera ry’u Rwanda bakora kinyamwuga nk’uko bisanzwe. 
Depite Chistine Mukabunani avuga ko hari kugaragara ikibazo cy'imbuga nkoranyambaga zisigaye zivuga ku bantu maze bwacya ukumva ngo ba bantu bafunzwe, agaragaza impungenge z'igututu izi mbuga nkoranyambaga zisa n'izishyira ku butabera.
Minisitiri w’Ubuzima Dr. Nzansimana Sabin, yagaragaje ko kwihutisha no gusangizanya amakuru y’ubuzima hagati y’ibihugu bya Afurika ari ingenzi ku buzima bw’abaturage batuye uyu mugabane, agaragaza ko ikoreshwa ry’ikoranabuhanga ry’ubwenge buhangano AI ari kimwe mubizakemura ibibazo bikigaragara muri uru rwego.
Mu rwego rwo koroshya no kunoza uburyo bwo kwishyurana hifashishijwe ikoranabuhanga, guhera ku wa 14 Nyakanga 2026, abakoresha konti za banki n'iz'ibigo bitanga serivisi z'imari bakoresha ikoranabuhanga bagiye gutangira gukoresha sisitemu ya eKash mu kohereza no kwakira amafaranga.
Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR) cyahawe igihembo cy’umushinga ukoresha ikoranabuhanga mu buryo butanga impinduka (Innovative Project for Impact Award), kubera gukoresha ubwenge buhangano (AI) mu gusesengura amakuru y’umurimo mu ndimi zitandukanye no kwihutisha itegurwa ry’ibarurishamibare riwerekeye.
Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda, ACP Boniface Rutikanga, yatangaje ko mu mezi atandatu gusa polisi n'izindi nzego bamennye ibinyobwa bitujuje ubuzirangenge birenga litiro ibihumbi 100, asaba abanyarwanda kurwanya bene izi nzoga.
Ikipe ya Patriots BBC yatsinze ikipe ya REG BBC amanota 84-65 mu mukino w'umunsi wa 14 wa Shampiyona y'u Rwanda ya Basketball mu bagabo, biyiha kubona umwanya wo kuzakina imikino ya kamarampaka y'uyu mwaka mu buryo budasubirwaho kuko idashobora kurangiriza ku mwanya urenze uwa kane mu mikino isigaye.
Perezida Kagame yageze muri Qatar, aho yagiye kwifatanya n'abaturage, Umuryango n'Umuyobozi w’Ikirenga wa Qatar Sheikh Tamim bin Hamad Al Thani ku bw’urupfu rw’umubyeyi we, Sheikh Hamad bin Khalifa Al Thani.
Umukinnyi w'umurundi ukinira Al Hilal SC Omdurman yo muri Sudani, Girumugisha Jean Claude, yegukanye igihembo cy'umukinnyi mwiza w'umwaka (Best Player of the Year) muri Shampiyona y'u Rwanda, BK Pro League, y'umwaka wa 2026/27.