Inkuru Nshya

Umuhanzi uri mu bakomeye mu Burundi yatangaje ko agiye gushyira hanze umuzingo w’indirimbo 14 (Album) izagaragaraho umuhanzi w’umunyarwanda Kenny Sol mu ndirimbo bakoranye yitwa ‘Let Me Know’.
Mu kiganiro yahaye uru rubyiruko, Kayumba Uwera Marie Alice, umuyobozi ushinzwe ubumwe n’ubudaheranwa muri Minisiteri y’ubumwe bw’abanyarwanda n’inshingano mboneragihugu yabasabye gufata iri torero nk’umwanya wo guhuza ubumenyi n’ubuhanga bakuye mu mashuri n’indangagaciro z’umuco nyarwanda.
Abaturage bo mu karere ka Gicumbi barasaba Leta kubafasha aho guca inzoga gakondo ahubwo hagashyirwaho icyuma kizipima ubuziranenge bareba niba hari ibindi byavanzwemo nk'uko bikorwa ku mata iyo bayajyanye ku ma karagiro bareba ko yavanzwe n'amazi.
Dusabe Jane w’imyaka 21 wakiniraga ikipe ya APR ya basketball mu bagore agiye kwerekeza muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika aho agiye gukomereza amasomo ye no gukomeza gukina basketball.
Urwego Rushinzwe gutegura Shampiyona y’u Rwanda, Rwanda Premier League, rwashyize ahagaragara uko amakipe azahura muri Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda, BK Pro League 2026/27, kuva ku munsi wayo wa mbere tariki 4 Nzeri 2026 kugeza ku munsi wa nyuma tariki 30 Gicurasi 2027.
URwanda, kimwe mu bihugu bifite ubukungu butera imbere vuba muri Afurika, bwazamutseho ku kigero cya 8.9% muri 2024. Hashingiwe kuri uru rwego, guverinoma yatangije gahunda ya “3x Rwanda”, igamije kongera ubukungu buvuye kuri miliyari 14 z’amadolari ya Amerika mu 2024 bukagera hejuru ya miliyari 40 mbere ya 2035.
Urwego rushinzwe gutegura Shampiyona y’u Rwanda y’umupira w’amaguru mu bagabo, Rwanda Premier League, rwinjiye mu mikoranire n’ikigo cya Hudl gifite ubunararibonye mu gukora ubusesenguzi bw’imikinire y’abakinnyi no gushakisha impano mu mupira w’amaguru.
Mu Nteko Rusange y’abanyamuryango ba FPR Inkotanyi mu Karere ka Rusizi, hibanzwe ku bibazo bikibangamiye umutekano n’imibereho myiza y’abaturage, hanasabwa ko hashyirwa imbaraga mu kubishakira ibisubizo birambye.
Ikipe ya APR FC yamaze kongera amaraso mashya mu batoza bayo aho umunya-Maroc Fouzir Mohamed yagizwe umutoza mushya wongerera ingufu abakinnyi (Fitness coach).
Minisitiri w’Itangazamakuru n’Itumanaho akaba n’Umuvugizi wa Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Patrick Muyaya, ndetse n’Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, Yolande Makolo, bagiranye impaka zishingiye ku birebana n’Abanyamulenge, ubwicanyi bwabereye i Gatumba mu 2004 ndetse n’umutekano muke ukomeje kugaragara mu Burasirazuba bwa RDC.