Komisiyo ya FERWAFA ishinzwe imisifurire yahagaritse igihe cy’umwaka umwe, Nsengiyumva Jean Paul wari umusifuzi wa kabiri wo ku ruhande ku mukino wahuje Mukura VS&L yatsinzwemo na Rutsiro ibitego 2-1 ku cyuweru tariki ya 3 Gicurasi 2026, i Huye kuri Stade Kamena.
Minisitiri w’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, Dr. Utumatwishima Jean Népo Abdallah, yavuze ko mu rubyiruko u Rwanda rufite, bibabaje ndetse bihangayikishije kuba hari abadafite inyota yo gushaka imirimo kandi bafite imbaraga zo gukora.
U Rwanda rwakiriye ku nshuro ya mbere, Inama ihuza Intumwa Nkuru za Leta n'izindi nzego (Attorneys General PACT Forum 2026), itegurwa ku bufatanye na Banki y’Isi.
Umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Israel Mbonyi yemeje ko azataramira mu Budage mu gitaramo giteganyijwe,kuba tariki ya 26 Kamena 2026.
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Kurengera Ibidukikije (REMA) cyatangaje ko cyahagaritse by’agateganyo serivise zisanzwe zitangirwa mu ku biro byacyo aho hari izimuriwe mu buryo bukoresha ikoranabuhanga.
U Rwanda rwerekanye intambwe ikomeye rumaze gutera mu bwishingizi bw’ibihingwa n’amatungo rugaragaza ko byagize uruhare rukomeye mu itembere ry’igihugu no ku bakora ubuhinzi n’ubworozi aho byagabanyije igihombo bahuraga nacyo giturutse ku biza.
Iyandikishe ku rutonde rw’abakira ubutumwa bwacu kugira ngo ubone amakuru mashya buri munsi mu buryo bw’ikoranabuhanga