Inkuru Nshya

Kuri uyu wa Gatandatu minisitiri w'ubuzima Dr. Sabin Nsanzimana, ari kumwe n'abayobozi b'ingabo na Polisi by'u Rwanda bifatanyije n'abaturage bo mu karere ka Nyaruguru mu kwizihiza isabukuru y'imyaka 32 u Rwanda rumaze rwibohoye.
Minisitiri w’Intebe, Dr Justin Nsengiyumva, yashimiye abaturage bo mu Karere ka Nyabihu ku ruhare rwabo n’ubufatanye mu bikorwa by’Ingabo na Polisi by’u Rwanda bigamije iterambere n’imibereho myiza by’abaturage.
Perezida Paul kagame yatangaje ko intego y'urugamba rwo kubohora igihugu yari iyo gusubiza Abanyarwanda ibyo bari barambuwe ashimangira ko umutekan w’igihugu udashingiye ku gushimwa n’abandi.
Ikipe ya REG VC mu bagabo na Police WVC mu bagore zegukanye igikombe cy'irushanwa ngarukamwaka ryo Kwibohora ryasojwe kuri uyu wa Gatanu tariki 3 Nyakanga 2026.
Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, u Rwanda rwanyuze mu rugendo rurerure rwo kongera kwiyubaka no kuzahura igihugu cyari cyarasenyutse mu nzego zose. Mu myaka 32 ishize, rwabashije kuva mu bibazo bikomeye birimo iby'umutekano, ubukungu n'imibereho y'abaturage, rugera ku rwego rufatwa nka kimwe mu bihugu biri kwihuta mu terambere haba muri Afurika no ku Isi.
Ubushakashatsi ku mibereho y’ubuzima bwo mu 2025(DHS7) bwagaragaje ko umubyibuho ukabije wiganje cyane mu bagore kurusha abagabo, cyane cyane mu bari hagati y’imyaka 20-49, ndetse ibiro byinshi no kubyibuha bikabije biteye impungenge kuruta kunanuka.
Impuzamashyirahamwe y'umupira w'amaguru muri Afurika y'Iburasirazuba no hagati (CECAFA) yatangaje ko amakipe 11 ariyo azitabira irushanwa rya CECAFA Kagame Cup rizabera mu Rwanda muri Sitade Amahoro no muri Sitade ya Kigali yitiriwe Pele, kuva tariki 24 Nyakanga kugeza tariki 8 Kanama 2026.
Ikipe ya APR FC yatangaje ko yamaze gusinyisha abakinnyi babiri bashya barimo Mamadou Traoré ukina mu kibuga hagati na Ernan Siluane ukina nk'urinda izamu bombi bamaze no kugera i Kigali mu Rwanda.
Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda, CG Felix Namuhoranye, yayoboye umuhango wo gusoza Amahugurwa y’Imiyoborere ya ba Ofisiye bato (Police Junior Command and Staff Course), icyiciro cya 14/26, wabereye mu Ishuri Rikuru rya Polisi y’u Rwanda riherereye mu Karere ka Musanze.