Ku wa 16 Mata 1994, Abatutsi barenga 2000 basenyeweho Kiliziya ya Nyange, baricwa. Interahamwe n’abapolisi bagose Abatutsi bari bahungiye muri iyi kiliziya, abangavu b’abatutsikazi bafatwa ku ngufu n’abajendarume n’abapadiri.
Mu buhamya bunyuranye butangwa n’abarokotse jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 abenshi basoza bashimira cyane Ingabo za RPA zayihagaritse aho bahuriza ku ijambo ‘Nuko Inkotanyi ziraza’ basobanura ko ari zo bakesha kuba bararokotse ndetse no kugira icyizere cyo kongera kubaho.
Tariki nk’iyi ku wa 15 Mata ku musozi wa Ruhanga mu 1994 hari hatuye Abatutsi benshi ndetse no ku yindi misozi yahanaga imbibi naho yo mu cyahoze ari Komine Gikoro. Jenoside itangiye bamwe mu Batutsi baho bafashe imiheto n’amacumu byabo bahungira ku musozi wa Ruhanga.
Akarere ka Bugesera kibutse ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, by’umwihariko abarenga 3,000 biciwe ku Musozi wa Rebero mu Murenge wa Mayange.
Abayoboke b'Ishyaka Riharanira Ukwishyira Ukizana kwa Buri Muntu (PL) bibutse ku nshuro ya 32 abari abayobozi n'abayoboke baryo bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 mu gikorwa cyabaye ku wa Mbere tariki ya 13 Mata 2026.
Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, Dr. Murangira B. Thiery, yatangaje ko mu 2026 ibyaha by’ingengabitekerezo ya jenoside n’ibisa nkayo byagabanutse ugereranyije n’uko byari bimeze mu 2025.
Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda batuye muri Canada bahuriye mu gikorwa cyo Kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi, biyemeza u kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside uko yakwigaragaza kose.
Iyandikishe ku rutonde rw’abakira ubutumwa bwacu kugira ngo ubone amakuru mashya buri munsi mu buryo bw’ikoranabuhanga