Ku cyicaro cy’Urwego rw’Igihugu rw’Itangazamakuru (RBA) ku Kacyiru, habereye igikorwa cyo Kwibuka ku nshuro ya 32 abanyamakuru n’abakozi b’icyahoze ari ORINFOR ndetse n’abandi bo mu bitangazamakuru bitandukanye bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda 1994, hari Abatutsi benshi bishwe bajugunywa mu nzuzi n’imigezi itandukanye mu Rwanda, ibatembana iberekeza mu kiyaga cya Victoria gikora ku bihugu by’ibituranyi birimo Uganda.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 10 Mata 2026, Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, Justin Nsengiyumva, yifatanyije n’abatuye mu Ngororero District mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi.
Mu Kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda mu gihugu cy’abaturanyi cya Uganda, bakoze igikorwa cyo kwibuka abatutsi bishwe bakajugunywa mu migezi n’inzuzi zitandukanye zo mu Rwnada, zabatembanye ziberekeza mu kiyaga cya Victoria cyo muri iki gihugu.
Abinyujije kuri konti ye ya Instagram, mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 10 Mata 2026 yageneye ubutumwa Se wishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Taliki ya 10 Mata mu 1994, Leta y’abicanyi yari ikomeje umugambi wayo mubisha wo gutsemba Abatutsi hirya no hino mu gihugu mu zahoze ari Perefegitura za Kigali Ngari, Gikongoro, Gisenyi, Byumba, Kibungo na Cyangugu.