kwibuka

Kuri iki Cyumweru mu murenge wa Mushubi ho mu karere ka Nyamagabe habaye igikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi,by'umwihariko Abagore n'Abana bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ku rundi ruhande ubwicanyi bwakomeje gukorwa mu bice bitandukanye Inkotanyi zari zitarafata. Kuri uwo munsi ni bwo Interahamwe ziyobowe na Yusuf Munyakazi zishe Abatutsi bari bihishe i Kamembe mu yahoze ari Perefegitura ya Cyangugu.
Mu rwego rwo Kwibuka abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, abakozi b’umuryango FPR Inkotanyi basuye urwibutso rwa Jenoside rwa Nyange mu karere ka Ngororero
Minisitiri w’Intebe Jean Kambanda yakoresheje inama yabereye i Gisenyi ihuza abakuru b’ingabo na jandarumori, abasaba gukaza ingamba z’itambara no kurangiza umugambi wo kurimbura Abatutsi.
Kuri uyu munsi kandi leta y’abicanyi yari ikomeje umugambi wayo mubisha wo gutsemba Abatutsi mu bice bitandukanye hirya no hino mu gihugu
Ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Nyundo mu karere ka Rubavu habereye igikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 32 imiryango yazimye muri yakorewe Abatutsi mu 1994.
Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, yaburiye abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bibwira ko babonye ubuhungiro mu gihugu cyabo.
Perezida Paul Kagame yagaragaje ko Urwibutso rufite agaciro gakomeye kuko rushyira ukuri ku mugaragaro kandi rukabika amateka adashobora kwibagirana ndetse rukarinda ibimenyetso bidashobora guhishwa cyangwa ngo byibagirane.
Ubwo habaga igikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe abatutsi cyabereye ku rwibutso rwa Jenoside rwa Kabgayi mu karere ka Muhanga, hagaragajwe ko Leta mbi yahemukiye abaturage bayo ubwo yaguraga intwaro zo kurimbura Abatutsi,ndetse n’amadini atakarizwa ikizere kuko n’abayahungiyemo bishwe.
Perezida wa Repubulika Paul Kagame na mugenzi we w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, batashye ku mugaragaro Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu Mujyi wa Paris.