Perezida Daniel Francesco Chapo wa Mozambique na Mohamed Ould Ghazouani wa Maurtania bageze mu Rwanda, aho bateganya kwitabira inama ‘African CEO Forum’ ihuza abakuru b’ibihugu na za guverinoma, abayobozi b’ibigo by’ishoramari byo muri Afurika n’abandi bagira uruhare rukomeye mu iterambere ry’uyu mugabane.
Perezida w'u Rwanda, Paul Kagame yakiriye Perezida wa Nigeria, Bola Ahmed Tinubu wageze i Kigali, aho yitabiriye inama ya Africa CEO Forum, itaganyijwe kubera mu Mujyi wa Kigali
Mu gihe habura amasaha macye ngo u Rwanda rwakire inama ihuza abayobozi b’ibigo bitandukanye, abashoramari n’abanyapolitike baturutse muri Afurika no mu bindi bice binyuranye hirya no hino ku Isi, izwi nka ‘Africa CEO Forum’ abayobozi bazitabira iyi nama batangiye kugera mu rw'imisozi 1000
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Ambasaderi Olivier Nduhungirehe, yatangaje ko u Rwanda rwiteze inyungu mu Nama ya ‘Africa Forward Summit’ iri kubera i Nairobi muri Kenya.
Urwego rw’umuvunyi rwasabye inzego za Leta kongera imbaraga mu gukemura ibibazo by’abaturage ku gihe mu bice bitandukanye by’igihugu bidategereje ko umuvunyi mukuru ari we ujya kubikemura