Ubukungu

Ubuyobozi bw’Umuhora wa Ruguru (Northern Corridor) buravuga ko bwiyemeje gufatanya n’u Rwanda mu kugabanya imyuka ihumanya ikirere iva mu bwikorezi bwo mu muhanda, binyuze mu guhugura abashoferi b’amakamyo ku buryo bwo gutwara ibinyabiziga bukoresha neza lisansi kandi bukagabanya ibyuka bihumanya ikirere.
Ikigo cy’Ubwiteganyirize mu Rwanda (RSSB) cyaguze imigabane yose Banki ya Kigali Group Plc yari ifite muri BK General Insurance, mu masezerano afite agaciro ka miliyari 31.7 Frw.
Guverinoma y'u Rwanda igiye gutangira imirimo nyir'izina yo kuvugurura no kwagura umuhanda wa Prince House–Giporoso–Masaka nyuma y’imirimo y’ibanze yari imaze igihe ikorwa.
Minisitiri w’Intebe Dr Justin Nsengiyumva yakiriye Marc Holtzman, Umuyobozi w’Inama y’Ubuyobozi y’Urwego rushinzwe Isoko ry’Imari n’Imigabane mu Rwanda (CMA), baganira ku buryo iri soko ryakwagurwa kugira ngo rifashe kongera igishoro cy’abikorera.
Uko ikoreshwa ry’ikoranabuhanga mu kwishyurana rikomeje kwaguka mu Rwanda, abatanga serivisi z’imari na bo barimo kongera ingamba zo kurinda abakoresha ubu buryo uburiganya
Mu Karere ka Musanze mu Murenge wa Kinigi hatangiye ibikorwa byo kubaka umudugudu w’icyitegererezo uzwi nka ‘Smart Green Village’, uzatwara arenga miliyari 72 Frw (miliyoni 49$)
Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi yatangaje ko u Rwanda rwakiye inguzanyo izifashishwa mu bikorwa by’iterambere iri mu bice bibiri ifite agaciro ka miliyoni 82 z’Amayero asaga miliyari 140 Frw na miliyari 15 z’Ama-Yen y’u Buyapani arenga miliyari 138 Frw.
Perezida Paul Kagame yaganiriye n’Umuyobozi Mukuru wa Banki Nyafurika Itsura Amajyambere, (AfDB) Dr. Sidi Ould Tah ku bufatanye hagati y’u Rwanda n’iyi Banki  n’ingamba zo kwihutisha ishoramari n’iterambere ry’ubukungu muri Afurika.
Mu kiganiro n’abanyamakuru Perezida Kagame yasobanuye ko ishyirwa mu bikorwa bya amasezerano y'isoko rusange rya Afurika (African Continental Free Trade Area) agamije guhuza ibihugu bya African Union ngo bikore isoko rimwe ry'ubucuruzi agenda gake cyane
Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR) yafashe icyemezo cyo guhagarika by’agateganyo itangwa ry’impushya nshya ku batanga serivisi z’imari batakira amafaranga abitswa, batanga inguzanyo.

Iyandikishe ku rutonde rw’abakira ubutumwa bwacu kugira ngo ubone amakuru mashya buri munsi mu buryo bw’ikoranabuhanga

Amakuru Aheruka