Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR) cyatangaje ko umusaruro w’inganda wiyongereyeho 6.2% muri Werurwe 2025, ugereranyije n’ukwezi nk’uko mu mwaka ushize wa 2025 mu gihe impuzandengo y'izamuka ku mwaka yari 6.3%.
Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta, Kamuhire Alexis, yagaragaje ko ikibazo cy’inzego zimwe zikerereza imishinga, ari intandaro y’imicungire mibi y’umutungo wa Leta.
Raporo ku ishusho y’ubukungu mu bihugu biri Munsi y’Ubutayu bwa Sahara, ikorwa n’Ikigega Mpuzamahanga cy’Imari, FMI, yagaragaje ko mu 2025, u Rwanda rwaje mu bihugu 10 ku Isi byagize izamuka ry’ubukungu riri hejuru ya 6%
Minisitiri w’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, Dr. Utumatwishima Jean Népo Abdallah, yavuze ko mu rubyiruko u Rwanda rufite, bibabaje ndetse bihangayikishije kuba hari abadafite inyota yo gushaka imirimo kandi bafite imbaraga zo gukora.
U Rwanda rwakiriye ku nshuro ya mbere, Inama ihuza Intumwa Nkuru za Leta n'izindi nzego (Attorneys General PACT Forum 2026), itegurwa ku bufatanye na Banki y’Isi.
Ikigo cy’Abadage gishyira mu bikorwa imishinga y’ishoramari mu Rwanda, DSIK, cyashimiye u Rwanda ko ari kimwe mu bihugu muri Afurika cyashyizeho uburyo buhamye bufasha abagore bifuza kuba ba rwiyemezamirimo rubafasha kubona inguzanyo mu buryo bworoshye.
Raporo nshya ya NISR yasohotse ku wa 30 Mata, yagaragaje ko muri Werurwe 2026 u Rwanda rwohereje hanze ibicuruzwa bifite agaciro ka miliyoni 228.4$ ibi bikaba byerekana igabanuka rya 1.72% ugereranyije n'ukwezi kwa Gashyantare 2026.