I Rusororo mu Karere ka Gasabo u Rwanda ruri kuhubaka ibigega bya gaz yo gutekesha byitezweho kuzafasha kugabanya igiciro cyayo ndetse bikazatuma hashyirwaho ibiciro bimwe hose mu gihugu kandi bikazanorohereza abafite amikoro macye kubona gaz ijyanye n’ubushobozi bwabo.
Ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere iyoherezwa mu mahanga ry’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi (NAEB) cyatangaje ko kuva tariki ya 16 kugeza ku ya 20 Gashyantare 2026 ibyoherejwe mu mahanga byinjirije u Rwanda miliyari 26,9 Frw.
Banki Nkuru y’u Rwanda yatangaje ko umutungo wose w'urwego rw'imari mu Rwanda wageze kuri miliyari ibihumbi 15,9Frw mu mpera z'Ukuboza 2025, izamuka rya 23.7%
Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR) yatangaje ko yazamuye igipimo cy’inyungu fatizo itangiraho inguzanyo ku ma banki ho iby'ijana 50, kigera kuri 7.25% mu gihembwe cya kane cya 2025, kivuye kuri 6.75% cyariho mu gihembwe cyabanje
Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Murangwa Yusuf, yatangaje ko kugira ngo ikibazo cy’imiturire n’amacumbi ari ku giciro gihanitse mu Rwanda cyane cyane mu mujyi wa Kigali gikemuke, hakenewe ko hubakwa inzu ziri hagati y’ibihumbi 10 na 20 buri mwaka