Ibyihariye

Kuri uyu wa Kane, ku rwibutso rwa Jenoside yakorewe abatutsi rwa Nyange mu karere ka Ngororero,abayobozi ,abaturage, inzego zinyuranye bahuriye mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi by’umwihariko hagarukwa ku bugome bwa padiri Athanase Seromba wishe abatutsi abasenyeyeho Kiliziya
Minisitiri w’ububanyi n’amahanga n’ubutwererane, Olivier Nduhungirehe, yakiriwe na Perezida wa Tunisia, Kaïs Saïed, amushyikiriza ubutumwa bwa mugenzi we w’u Rwanda, Paul Kagame.
Kuri uyu wa Kane , u Rwanda rwakiriye abanyarwanda 403 batahutse bavuye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo (DRC), banyuze ku mupaka wa La Corniche One Stop Border Post uherereye mu Karere ka Rubavu.
Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare mu Rwanda, NISR cyatangaje ko mu gihembwe cy’Ihinga cya 2026 A umusaruro w’ibihingwa by’ingenzi birimo ibitoki, ibirayi n’ibijumba wiyongeye ugereranyije n’uko wari uhagaze mu gihembwe cya mbere cya 2025
Perezida Paul Kagame yageze i Brazzaville, aho azitabira umuhango w’irahira rya Perezida Sassou Nguesso wongeye gutorerwa kuyobora Repubulika ya Kongo
Arikiyepiskopi wa Kigali Antoine Karidinali Kambanda, akaba na Perezida w’Inama y’Abepiskopi Gatolika mu Rwanda, ari muri Cameroun aho yagiye kwifatanya na Kiliziya yo muri iki gihugu mu kwakira Papa Leo XIV
Mu ruzinduko yagiriye mu mujyi wa Cairo mu Misiri, minisitiri w’uburezi, Dr. Joseph Nsengimana yakiriwe na minisitiri w’amashuri makuru n’ubushakashatsi mu bya siyansi, Dr. Abdelaziz Konsowa.
Tariki nk’iyi ku wa 15 Mata ku musozi wa Ruhanga mu 1994 hari hatuye Abatutsi benshi ndetse no ku yindi misozi yahanaga imbibi naho yo mu cyahoze ari Komine Gikoro. Jenoside itangiye bamwe mu Batutsi baho bafashe imiheto n’amacumu byabo bahungira ku musozi wa Ruhanga. 
Muri iyi nkuru, urasobanukirwa byinshi byihariye ku buzima bwa Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr Jean Damascene Bizimana, intiti mu mateka yanaminuje mu by’amategeko Mpuzamahanga, agakora imirimo itandukanye mu Rwanda irimo kuba Senateri, n’ibindi mbere yo kugirwa Minisitiri.