Niyigena Radjabu

Niyigena Radjabu

Niyigena Radjabu ni umunyamakuru w’Umunyarwanda ukora kinyamwuga ufite uburambe bw’imyaka itatu mu itangazamakuru, ryibanda ku gutara no gutangaza inkuru zicukumbuye ku buzima rusange n’izivuga ku Rwanda. Kuri ubu ni umunyamakuru wa Umunota.com, rumwe mu ziyoboye mu Rwanda mu bijyanye no gutangaza amakuru ku mbuga zikorera kuri murandasi.

Diviziyo ya kabiri y’Ingabo z’u Rwanda, RDF, yatsinzwe na Diviziyo ya kabiri y’Ingabo za Uganda, UPDF, ibitego 5-2 mu mukino wa gicuti mu mupira w'amaguru wahuje impande zombi.
Urwego rw'Ubugenzacyaha,RIB, rwatangaje ko rwafunze Twagirayezu Jean Paul, Umuyobozi ushinzwe imirimo rusange mu Karere ka Nyabihu
URwanda na Leta Zunze Ubumwe za Amerika byashyize umukono ku masezerano y’ubufatanye mu rwego rw’ubuzima, afite agaciro ka miliyoni 228$ , akubiyemo intego yo gushyigikira urwego rw’ubuzima mu Rwanda mu gihe cy'imyaka itanu.
Perezida Kagame ni umwe mu bitabiriye tombora y’uko amakipe azahura mu gikombe cy’Isi cya 2026.
Minisitiri w'Intebe ,Dr Nsengiyuma Justin, yagaragaje ko Kiliziya Gatorika yo mu Rwanda, yagize uruhare rukomeye mu iterambere ry'igihugu,yubaka amashuri n'amavuriro byafashije Abanyarwanda.
Perezida w’Inama y’Abepiskopi Gatolika mu Rwanda,Antoine Cardinal Kambanda, yashimiye Imana, Kiliziya yose na Nyirubutungane Pope Leo XIV kubera iyi Yubile y'impurirane, avuga ko kiliziya yo mu Rwanda yavuye ahantu hakomeye.
Urukiko rwa Gisirikare rwatangaje icyemezo cyarwo ku rubanza ruregwamo abasirikare ba RDF barimo Maj Vincent Murigande, Capt Peninah Mutoni, na Capt Peninah Umurung
Polisi y'u Rwanda yatangaje ko mu mwaka wa 2025, abantu 130 bishwe n'ibiza , inzu 1800 zirasenyuka.