IKUZWE MBABAZI Maurice

IKUZWE MBABAZI Maurice

IKUZWE MBABAZI Maurice ni umunyamakuru w’Umunyarwanda ndetse n’umunyeshuri uri gusoza amasomo ya Kaminuza mu Itangazamakuru n’Itumanaho. Afite ubunararibonye mu kwandika inkuru,. Afite umwete n’inyota yo kuba umunyabigwi mu itangazamakuru.Ubu, akorera ku UMUNOTA.COM. Intego ye ni ugukoresha impano n’ubumenyi afite mu guteza imbere itangazamakuru rifite ireme no kugeza ku baturage amakuru abafitiye akamaro.Email: [email protected] Tel: 0785580314

Abagore bo mu karere ka Gicumbi, bashishikarijwe gukoresha telefoni mu gihe bashaka serivisi zo kubitsa no kubikuza amafaranga bidasabye kujya kuri banki.
Kuri uyu wa Mbere, tariki ya 29 Ukuboza 2025, Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwaburanishije urubanza rw’ubujurire  kuri bane barimo Uzabakiriho Cyprien uzwi nka Djihad, Ishimwe Patrick uzwi nka Pazzo Man, Ishimwe François Xavier, na Kwizera Nestor uzwi nka Pappy Nesta bose bashinjwa gusakaza amashusho y’urukozasoni y'umuhanzi Yampano.
Urwego rw’Igihugu rushinzwe Uburezi bw’Ibanze (REB) rwatangaje ko igenzura ryahawe abari abayobozi b’ibigo by’amashuri ryasize abataragize amanota 70% bangana na 890 bahagaritswe mu kazi ko kuyobora ibyo bigo.
Perezida wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo,Felix Tshisekedi, kuri uyu wa mbere, yahagaritse mu mirimo umuvugizi w'igisirikare Général-major Sylvain Ekenge, kubera amagambo y'ivangura yavuze ku bwoko bw'abatutsi
Guverinoma y’u Rwanda yagaragaje ko idashyigikiye ukwitandukanya kwa Somalia n’Intara ya Somaliland, ivuga ko ishyigiye ko iki gihugu cyarangwamo n' amahoro kandi amategeko mpuzamahanga nayo akubahirizwa.
Umwaka wa 2025 wasize andi mateka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kuko isize iki gihugu cya kabiri mu kugira ubuso bunini muri Afurika hari umutwe ukigabije, ugafata imwe mu mijyi y'ingenzi.
Muyango Jean Marie, ufatwa nk'Intore ikomeye mu mateka y'u Rwanda,yacyeje Sentore wabakundishije umuco mu gihe cyabo akanabafasha kuwukomeza bityo asaba abakiri bato gufatiro urugero kuko bafite Igihugu cyiza.
‎Imandwa Nkuru Rutangarwamaboko yavuze ko kudatoza umuco abakiri bato no kwimariramo amadini ari ikibazo cy'ingutu gikomeje kumunga umuco Nyarwanda ugatakara utyo.
Umuyobozi Mukuru akanaba umwe mu bashinze umuryango Benimana Initiatives, Rukizangabo Shami Aloys , yashimangiye ko ubuhanzi bushingiye ku muco bukwiye kugira icyo busigira mu mifuka ababukora, aho gusaza nabi barateje imbere umuco w’Igihugu.