Niyigena Radjabu

Niyigena Radjabu

Niyigena Radjabu ni umunyamakuru w’Umunyarwanda ukora kinyamwuga ufite uburambe bw’imyaka itatu mu itangazamakuru, ryibanda ku gutara no gutangaza inkuru zicukumbuye ku buzima rusange n’izivuga ku Rwanda. Kuri ubu ni umunyamakuru wa Umunota.com, rumwe mu ziyoboye mu Rwanda mu bijyanye no gutangaza amakuru ku mbuga zikorera kuri murandasi.

Nyuma y’imyaka itatu n’igice ikora ibikorwa byo gucukura no gutunganya amabuye y’agaciro mu Rwanda, sosiyete Trinity Metals Group yatangaje ko igiye kongera ishoramari rya miliyoni 100$, rihwanye n’arenga miliyari 145 Frw, rigamije kongera umusaruro no gutangiza inganda zitunganya amabuye kuri buri kirombe.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Ambasaderi Olivier Nduhungirehe, yongeye kugaragaza ko amahoro mu karere k’Ibiyaga Bigari adashobora kugerwaho mu gihe umutwe wa FDLR ukomeje kwifanya n'ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).
Guverinoma y’u Rwanda yemeye ko umushinga wa Biogaz yifashishwa mu guteka utatanze umusaruro nkuko byari biteganyijwe gusa ivuga ko hatangijwe  indi gahunda yo kongera kuwugerageza bityo bizeye ko uzatanga umusaruro.
Cyprien Uzabakiriho wamenyekanye nka Djihad na Kwizera Nestor ukunda kwiyita Pappy Nesta batawe muri yombi bakurikiranyweho gukwirakwiza amashusho ya Yampano ari gutera akabariro.
Korali, amatsinda yo kuramya no guhimbaza Imana ndetse n’abahanzi ku giti cyabo bo muri ADEPR bari kugendera ku mabwiriza mashya agenga ababarizwa muri iri Torero ryiyita iry’Umwuka
Ambasaderi wa Israel mu Rwanda, Einat Weiss yavuze ko nta gihugu cyumva neza ibyo u Rwanda rwanyuzemo nka Israel, ndetse ko gusura u Rwanda bituma bumva neza ko Jenoside yakorewe Abatutsi itateguwe umunsi umwe
Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, Amavubi, y’abatarengeje imyaka 17 yatsinzwe na Sudani y’Epfo ibitego 2-1 mu mukino wa nyuma w’amatsinda y’Irushanwa rya CECAFA riri kubera muri Ethiopia
Minisitiri W’Ibikorwaremezo,Dr Jimmy Gasore, yagaragaje ko ikibazo cy’ibicanwa gihagangayikishije leta ndetse ko kugeza ubu abanyarwanda 94% bagikoresha inkwi n’amakara, agaragaza ko hari ingamba zitandukanye zo kuzamura umubare w’abakoresha ibicanwa bitangiza ikirere
Umuryango w’Abayisilamu mu Rwanda watangaje ko uri gukora ibishoboka byose mu gufasha abayobozi b’imisigiti 320 kuba bafite impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya kaminuza bitarenze muri Werurwe 2026 nk'uko byasabwe na RGB
Rutahizamu wa Kiyovu Sports, Amissi Cédric, yasabye imbabazi nyuma y’imyitwarire idahwitse yagaragaje mu mikino iheruka, byamuviriyemo guhagarikwa imikino ibiri no kwamburwa igitambaro cy’ubukapiteni