Amakuru

Abagize urwego rw’abikorera mu Rwanda  basabwe kwitegura neza no kubyaza umusaruro amahirwe yo kwakira Inama y’Ihuriro ry’Abayobozi Bakuru b’Ibigo byigenga muri Afurika (Africa CEO Forum 2026) izabera i Kigali ku wa 14–15 Gicurasi 2026.
Kuri uyu wa Gatatu muri kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye habereye igikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe abatutsi by’umwihariko hibukwa abari abanyeshuri,abarimu ,n’abakozi b’iyi kaminuza yahoze ari kaminuza nkuru y’u Rwanda UNR bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Abatutsi bahungiye kuri Komini Huye baturutse muri amwe mu makomini ya Butare byegeranye na Huye nka Mbazi, Maraba, Ngoma na Matyazo mu Mujyi wa Butare ndetse na Gikongoro. Abapolisi n’abasirikare bahagose iminsi itatu yose, amazi bayaciye ntawe ujya kuvoma, babicisha inyota n’inzara.
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha,RIB, rwatangaje ko rwataye muri yombi abantu icyenda barimo abagurishaga abantu uburo basize irangi ry’umukara bakabwita imbuto za Quinoa bagamije kubiba amafaranga.
Urwego Ngenzuramikorere, RURA, rwatangaje ko rwahamagaje Canalbox kugira ngo itange ibisobanuro n’ingamba zihuse ku makosa amaze iminsi agaragara mu mitangire ya serivisi zayo za interineti.
Perezida w'Ishyirahamwe ry'Umukino wa Volleyball mu Rwanda [FRVB], Ngarambe Raphaël, yavuze ko u Rwanda rwiteguye kwitwara neza muri Shampiyona Nyafurika yʼAmakipe yʼAbagabo muri Volleyball, igiye kubera i Kigali
Ikigo Gishinzwe Ubuzima mu Rwanda RBC, cyatangaje ko mu mwaka wa 2024/2025 u Rwanda rwarwanyije Malariya ku kigero cya 76 ku gihumbi bivuze 7.6%. Imibare yiyongeye ugereranyije n’uko yari imeze mu 2023/2024 aho yari kuri 4.5%.
Mu ijoro rya taliki ya 14 Mata 2026 nibwo umunyamategeko wari usanzwe ari umwanditsi w'urukiko rwisumbuye rwa Huye wasanzwe muri rigole yapfuye mu mudugudu wa Rugarama mu kagari ka Rwesero mu murenge wa Busasamana mu karere Nyanza ari naho yari atuye.
Mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe abatutsi mu murenge wa Karama ho mu karere ka Huye mu cyahoze ari komini Runyinya,inararibonye Antoine Mugesera yagaragaje ko Leta mbi yashutse abaturage basenya igihugu ariko ubu hari Leta nziza abana bakwiye kwiga amateka meza bakiga kubana mu mahoro hagamijwe gukomeza kubaka igihugu cyiza.