Amakuru

Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Ubutwererane bw’Akarere muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Dr Usta Kaitesi, yakiriye kopi z’impapuro zemerera ba Ambasaderi batatu bashya guhagararira ibihugu byabo mu Rwanda.
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha,RIB, rwataye muri yombi abasore babiri bagaragaye mu mashusho yakwirakwiriye ku mbuga nkoranyambaga, kuri uyu wa Mbere, tariki ya 2 Werurwe 2026, bakubitira ndetse bakurura umukobwa mu muhanda.
Abakuru b’Ibihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) bagiye guhurira mu Nama Isanzwe ya 25, izabera i Arusha muri Tanzania ku wa 7 Werurwe 2026.
Kuva mu mpera z'icyumweru gishize , ibintu byafashe indi ntera mu Burasirazuba bwo hagati , kubera intambara ihanganishije Iran na Leta Zunze Ubumwe za Amerika zifatanyije na Israel.
Ubuyobozi bw’Urwego rw’u Rwanda Rugenzura Isoko ry’Imari n’Imigabane, (CMA) rwatangaje ko Romeo Ngarambe ariwe Muyobozi mukuru warwo, aho aje asimbura Umunya Botswana, Thapelo Tseole uherutse kuva muri izi nshingano muri Mutarama 2026, yararimo kuva muri Kamena 2024
Umusesenguzi mu bya Politiki, Senateri Uwizeyimana Evode, yavuze ko urupfu rw’uwari Umuvugizi w’Igisirikare cya AFC/M23, Lt Col Willy Ngoma, rushobora gutera imbaraga abandi kuko hakiri igituma barwana kandi kikaba kitarakemuka
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb Nduhungirehe Olivier, yagiriye uruzinduko mu Buhinde aho yitabiriye inama ijyanye no gushimangira ubufatanye hagati y’u Rwanda n’u Buhinde mu nzego zitandukanye.
I Rusororo mu Karere ka Gasabo u Rwanda ruri kuhubaka ibigega bya gaz yo gutekesha  byitezweho kuzafasha kugabanya igiciro cyayo ndetse bikazatuma hashyirwaho ibiciro bimwe hose mu gihugu kandi bikazanorohereza abafite amikoro macye kubona gaz ijyanye n’ubushobozi bwabo.
Kuri uyu wa Mbere, itsinda ry’abayobozi bakuru bo mu Ngabo z’u Rwanda, riri mu gihugu cya Ethiopia riri bwitabire umuhango mukuru wo kwizihiza ku nshuro ya 130 Intsinzi ya Adwa, uri bubere kuri Adwa Victory Memorial