Amakuru

Ubwo habaga igikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe abatutsi cyabereye ku rwibutso rwa Jenoside rwa Kabgayi mu karere ka Muhanga, hagaragajwe ko Leta mbi yahemukiye abaturage bayo ubwo yaguraga intwaro zo kurimbura Abatutsi,ndetse n’amadini atakarizwa ikizere kuko n’abayahungiyemo bishwe.
U Rwanda rwagaragaje ko hakenewe ubufatanye bw’inzego z'ibihugu n'iz'ibigo bifite mu nshingano kurwanya ikwirakwizwa ritemewe ry'intwaro nto n'izoroheje, hubakwa ubushobozi kugira ngo zirusheho gukora mu buryo bunoze.
Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 2 Kamena 2026, Umuhanzi  Uworizagwira Florien uzwi nka 'Yampano' yitabye urukiko rw’ibanze rwa Kicukiro, ngo aburane ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo ku byaha akurikiranyweho.
Ikipe ya Gasogi United ntabwo izakomeza imikoranire n’Umujyi wa Kigali wayitera inkunga ya miliyoni 100 Frw buri mwaka w’imikino.
Perezida wa Repubulika Paul Kagame na mugenzi we w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, batashye ku mugaragaro Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu Mujyi wa Paris.
Guverinoma ya Mozambique yemeye ko izatanga amafaranga Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bw’amahoro mu Ntara ya Cabo Delgado zizakenera.
Ambasade ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu Rwanda iri muri 20 zizakomeza kugira ububasha bwo kwakira, gutunganya dosiye no gutanga viza zijya muri Amerika.
Abaturage batuye mu Murenge wa Bumbogo mu Karere ka Gasabo barishimira ko umuhanda bemerewe na Perezida Kagame watangiye kubakwa, bashimangira ko uzateza imbere imibereho myiza yabo.
Ikipe ya Kiyovu Sports yamaze kumenyeshwa ko itazakomeza guhabwa inkunga y’amafaranga yagenerwaga n’Umujyi wa Kigali mu bufatanye bari bafitanye.