Ihuriro rya AFC/M23 ritavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ryatangaje ko nta gace rigenzura ubu riteganya kuvamo
Ku kicaro gikuru cy'Ingabo z'u Rwanda, ku wa 26 Mutarama 2026, habaye umuhango w'ihererekanyabubasha aho Brigadier General Godfrey Gasana yashyikirije ku mugaragaro Col Dan Gatsinzi inshingano z'Umugaba Wungirije w’Ingabo zirwanira mu Kirere.
Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR) cyagaragaje ko ibigo bikora Ibaruramari mu Rwanda byinjije Miliyari 16,315Frw mu mwaka wa 2024 avuye kuri Miliyari 3,830 Frw mu 2014.
Perezida wa Repubulika akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda (RDF) Paul Kagame, ku wa 25 Mutarama 2026, yagize Brig. Gen. Geofrey Gasana Umupilote wa Perezida n’Umujyanama wa Minisitiri w’Ingabo n’Umugaba w’Ingabo ku ngingo zirebana n’Ingabo zirwanira mu Kirere.
Abaturage biganjemo abari mu za bukuru bo mu kagari ka Nyirangarama mu murenge wa Bushoki wo mu karere ka Rulindo, bavuga ko impinduka zituruka ku gikorwa cya siporo ya buri wa gatandatu bitangirije iwabo mu giturage zimaze kugaragara dore ko abenshi bakize indwara zirimo umuvuduko w’amaraso.