Amakuru

Abanyarwanda barimo umuhanzikazi Buter Knowless, Mutesi Jolly, Sherrie Silver na Clapton Kibonge bashyizwe mu bahataniye ibihembo bya Zikomo Africa & Caribbean bizatangirwa i Dar es Salaam muri Tanzania tariki 9 Ukuboza 2026.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Ibikorwaremezo, Col. Claudien Bizimungu, yatangije ku mugaragaro imirimo yo kwagura no kuvugurura umuhanda Prince House–Giporoso–Masaka ureshya n’ibilometero 10,3.
Impano Sultan Haitham bin Tarik yahaye Perezida Paul Kagame mu ruzinduko rwe muri Oman ntabwo yari urwibutso rusanzwe, ahubwo yari inkota gakondo ifite igisobanuro gikomeye mu mateka, umuco n’indangagaciro by’iki gihugu cyo mu Burasirazuba bwo Hagati.
Ambasaderi w’u Rwanda mu Bushinwa, Lt Gen (Rtd) Emmanuel Karenzi Karake, yakiriye itsinda ry’abashoramari b’Abashinwa bahagarariye ibigo bikorera mu nzego zitandukanye, mu rwego rwo kubereka amahirwe ahari mu Rwanda no kubashishikariza kuhakorera ibikorwa by’ishoramari.
Perezida Paul Kagame, uri mu ruzinduko mu Bwami bwa Oman, yasuye ahantu habiri h’ingenzi mu mujyi wa Salalah, ahamenya byinshi ku mateka n’umuco bya Oman ndetse n’uburyo iki gihugu kiri guteza imbere ubuhinzi bugezweho.
Amb. Jean de Dieu Uwihanganye, wahoze ari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwaremezo, yabonye imirimo mishya mu Kigo cya Raffles Family Office (RFO) gifite icyicaro muri Hong Kong
Perezida w’Urugaga rw’Abavoka mu Rwanda, Me Nkundabarashi Moïse, yasabye ko abantu n’ibigo bitandukanye barushaho gukoresha inzira y'ubuhuza, ubukemurampaka n’izindi nzira z’amahoro mu gukemura amakimbirane, mbere yo kwitabaza inkiko.
Abantu bafite ibitekerezo by’imishinga ariko bakabura ubushobozi bwo kubishyira mu bikorwa, bagiye kubona urubuga rushya rwo kubimurika, kubona inkunga no guhura n’abashoramari bashobora kubishyiramo amafaranga.
U Rwanda n’Ubwami bwa Oman byasinyanye amasezerano abiri y’imikoranire n’andi atandatu y’ubwumvikane, agamije kwagura ubufatanye no kurushaho guteza imbere umubano w’ibihugu byombi, by’umwihariko mu bukungu, ishoramari n’ubucuruzi.

Iyandikishe ku rutonde rw’abakira ubutumwa bwacu kugira ngo ubone amakuru mashya buri munsi mu buryo bw’ikoranabuhanga

Amakuru Aheruka