Amakuru

Hagamijwe kubungabunga no gusigasira imikino gakondo,mu mashuri yisumbuye n'ay'ubumenyi ngiro hatangijwe amarushanwa yo gukina igisoro(kubuguza), umukino watangijwe ku mugaragaro n'intebe y'inteko y'umuco Amb.Robert Masozera
Polisi ya Uganda yatangaje ko yataye muri yombi Abanyarwanda 25 bacukuraga amabuye y’agaciro mu buryo bunyuranyije n’amategeko mu Karere ka Kisoro.
Minisiteri y'Ubucuruzi n'Inganda yatangaje ko isukari u Rwanda rutumiza mu mahanga yagabanutseho 36.5% mu 2025, ndetse n'agaciro kayo kagabanukaho 39.1%
Minisiteri y’Ibikorwaremezo yatangaje ko bari hari gukorwa igeregeza rigamije kureba niba imodoka zikoresha ibikomoka kuri peteroli (lisansi na mazutu) zahindurwa iz’amashanyarazi cyangwa gaze nk’uko bikorwa kuri moto
Ikigo cy'igihugu cy'ibarurishamibare cyatangaje ko kwandikisha abana byavuye kuri 90.3% mu mwaka wa 2024, bigera kuri 92.9% mu mwaka wa 2025, aho byazamutseho 2.6%.
Ikigo cy’Abadage gishyira mu bikorwa imishinga y’ishoramari mu Rwanda, DSIK, cyashimiye u Rwanda ko ari kimwe mu bihugu muri Afurika cyashyizeho uburyo buhamye bufasha abagore bifuza kuba ba rwiyemezamirimo rubafasha kubona inguzanyo mu  buryo  bworoshye.
Abakinnyi b’ikipe y’u Rwanda ya Handball y’abatarengeje imyaka 18 n’abatarengeje imyaka 20 berekeje i Addis Ababa muri Ethiopia aho bitabiriye irushanwa rya IHFTrophy/Zone 5
Minisitiri w’Intebe, Dr. Justin Nsengiyumva, yifatanyije n'abandi bakuru b'ibihugu mu muhango wo gutaha ku mugaragaro Ingoro y'Inama ya Libreville muri Gabon.