Amakuru

Minisitiri w’Ubutabera, akaba n’Intumwa nkuru ya Leta, Dr. Ugirashebuja Emmanuel, yatangaje ko u Rwanda rutazigera ruhagarika gukurikirana abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bakomeje kwidegembya mu bihugu by’amahanga
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibarurishamibare, National Institute of Statistics of Rwanda (NISR), cyatangaje ko ibiciro by’ibicuruzwa n’ibikenerwa mu buzima bwa buri munsi bikomeje kuzamuka mu mezi atatu ya mbere y’umwaka wa 2026.
Taliki ya 10 Mata mu 1994, Leta y’abicanyi yari ikomeje umugambi wayo mubisha wo gutsemba Abatutsi hirya no hino mu gihugu mu zahoze ari Perefegitura za Kigali Ngari, Gikongoro, Gisenyi, Byumba, Kibungo na Cyangugu. 
Umujyi wa Toronto muri Canada watangaje ku mugaragaro ko tariki ya 7 Mata 2026 ari umunsi mpuzamahanga wo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda
Minisiteri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane. Amb Olivier Nduhungirehe, yagaragaje uburyo amahanga n’Umuryango w’Ababibumye bamaze imyaka 26 bataremera Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 mu Rwanda.
Urubyiruko ruturutse hirya no hino mu gihugu rwahuriye mu busitani bwo kwibuka buri ku rwibutso rwa Jenoside rwa Nyanza ya Kicukiro, mu gikorwa cyiswe ‘Our Past’, kigamije kuganira no kwiga ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane, Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr Bizimana Jean Damascène, yakiriye Umunya-Sénégal, Gen. Babacar Faye, wahoze mu Ngabo zari mu butumwa bw’Amahoro bwa Loni mu Rwanda (MINUAR) mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Urugereko rushinzwe iperereza mu Rukiko rw’Ubujurire rwa Paris mu Bufaransa rwemeje ko Umunyarwanda Lt Col Cyprien Kayumba wahoze mu ngabo z’u Rwanda (EX-FAR) ukekwaho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 azaburanishwa.
Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr. Bizimana Jean Damascène, yatamaje Patrick Muyaya, watangaje ko yanga Abatutsi agashaka kubigorora nyuma.
Ambasaderi w’u Rwanda mu Bwongereza, Johnston Busingye, yavuze ko u Bwongereza ari cyo gihugu rukumbi cyo mu Burengerazuba bw’Isi gicumbikiye abakekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda bagikomeje kubaho batagezwa imbere y’ubutabera