Imikino

Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko guhera ku itariki ya 21 kugeza ku wa 28 Nzeri 2025, amashuri yose yo mu Mujyi wa Kigali azaba afunze n'abakozi ba Leta bagakorera mu rugo mu rwego rwo kurushaho kwakira neza Shampiyona y’Isi y’Amagare
Hari tariki ya 12 Kanama 2010 mu buryo butunguranye Shyaka Claver yitabye Imana, ni inkuru yaciye igikuba maze agahinda n'amarira y'akababaro bitaha mu muryango mugari wa Siporo Nyarwanda
Nate Ament, uri mu bakinnyi bakiri bato bafite impano ikomeye muri Basketball ndetse bahanzwe amaso muri NBA ari mu Rwanda mu rugendo rugamije gusura ibyiza nyaburanga by’igihugu no guhura n’urubyiruko rukina uyu mukino
Umunyezamu ukomoka muri Congo Brazaville wahoze akinira APR FC, Pavelh Ndzila mu muryango winjira muri Rayon Sports
Tombola y'ijonjora ry'ibanze mu mikino Nyafurika yasize muri CAF Confederation Cup, Rayon Sports izakina na Singida Black Stars yo muri Tanzania, ni mu gihe muri CAF Champions League, APR FC yongeye kwisanga igomba guhura na Pyramids FC yayikuyemo umwaka ushize
Mu rwego rwo kwitegura Shampiyona y’Isi y’Amagare iteganyijwe kubera mu Rwanda muri Nzeri 2025, dodani nyinshi zari zisanzwe mu mihanda yo mu mujyi wa Kigali zakuweho
Nta gihindutse Shampiyona y'icyiciro cya mbere mu Rwanda mu mupira w’amaguru umwaka w'imikino wa 2025-26, izatangira mu kwezi gutaha kwa Nzeri 2025 nubwo amatariki ataramenyekana
Ubwumvikane buke hagati y'inzego ebyiri ziyobora Rayon Sports bukomeje kugenda bugaragara umunsi ku munsi, ni nyuma y'uko noneho Twagirayezu Thadée yakuyeho inama yari yatumijwe na Paul Muvunyi uyobora Inama y'Ubutegetsi
Mugiraneza Frodouard yagiye gusaba APR FC ko yamurekura aho kumutiza azi ko biri bugorane, naho APR FC ihita yemera icyifuzo cye
Kwitonda Alain Bacca wahoze akinira APR FC akaba ubu ari muri Police FC, yavuze ko yashimishijwe no kuba umukino wa mbere yahuye n'iyi kipe yahozemo bayitsinze kandi akaba yizera ko bazahora bayitsinda