Imikino

Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo, rwanze ubujurire, rutegeka ko Kalisa Adolphe ’Camarade’ wahoze ari Umunyamabanga Mukuru w’Ishyirahamwe rya Ruhago mu Rwanda (FERWAFA), akomeza gufungwa iminsi 30 y’agateganyo.
Itsinda ryatutse mu ikipe ya Atlético de Madrid, riyobowe n'umuyobozi ushinzwe ibijyanye n'ubufatanye, Guillermo Alonso Álvarez, ryasuye u Rwanda, mu ruzinduko rugamije ubufatanye
U Rwanda n’ikipe yo mu Bwongereza ya Arsenal, bemeranyije ko ubufatanye bwo kwamamaza ibikorwa bya 'Visit Rwanda' bwari bumaze imyaka umunani buzasozwa mu mpeshyi y’umwaka utaha wa 2026
U Rwanda rwashyizwe mu Itsinda A muri tombola y’uko amakipe azahura mu Gikombe cya Afurika cy'umukino w'intoki 'Handball', aho ruzaba ruhatanye na Algérie, Nigeria na Zambia
Freddy Karuzizi, yatangaje ko u Rwanda rwatekereje kwakira ibi bihembo nk'uburyo bwo gukomeza gushyigikira uyu mukino muri Afurika, nyuma yo kwakira Shampiyona y'Isi y'Amagare
Umunyezamu w’Ikipe y’Igihugu, Amavubi, Ntwari Fiacre, agiye kumara amezi abiri adakina nyuma yo kubagwa imvune y’urutugu yari amaranye igihe
Umukinnyi w’umupira w’amaguru, Emery Bayisenge, yasabye abakinnyi b’ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 17 (Amavubi U17), kwitwara neza mu marushanwa ya CECAFA bagiye kujyamo, abibutsa ko amarushanwa nk'aya abashyira ku itara
Ikipe ya APR FC inyagiye umukeba wayo w'ibihe byose Rayon Sports, imvura y'bitego 3-0, mu mukino w'umunsi wa karindwi wa Shampiyona y'u Rwanda, Rwanda Premier League