Imyidagaduro

Umuyobozi Mukuru akanaba umwe mu bashinze umuryango Benimana Initiatives, Rukizangabo Shami Aloys , yashimangiye ko ubuhanzi bushingiye ku muco bukwiye kugira icyo busigira mu mifuka ababukora, aho gusaza nabi barateje imbere umuco w’Igihugu.
Nyampinga w'u Rwanda 2020, Naomi Nishimwe yahishuye ko anyuzwe n'umugabo we Michael Tesfay ndetse ko aguwe neza mu gihe kingana n'umwaka bamaze bahanye isezerano imbere y'amategeko ryo kubana akaramata
Abaraperi Nyarwanda bamaze igihe bakora injyana ya Hip Hop n'abayinjiyemo vuba basusurukije Abanyarwanda mu gitaramo 'Icyumba cya Rap' cyari kibaye ku nshuro ya kabiri, ndetse bizeza ko ari ngarukamwaka bazaguma gushimisha abakunzi babo
Umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Israel Mbonyi yahembuye imitima yabarenga ibihumbi 10 mu gitaramo ‘Icyambu 4’, abakitabiriye bataha birahira ko ari Noheli itazibagirana
Nta cyumweru gishize umuhanzi The Ben, asohoye mu buryo bw’amajwi indirimbo ye nshya yise” Indabo Zanjye” , ikubiyemo ubutumwa bugaruka cyane kuri Bruce Melodie bamaze imyaka 5 bombi ari hasi hejuru.
Benshi mu Banya-Kigali bazi ijwi rye ndetse indirimbo ye bayiririmbana kuva itangiye kugera ku kadomo ka nyuma kayisoza. Yavutse yitwa Chinsea Linda Lee, inganzo imuyobora kubatizwa Shenseea mu muziki.Shenseea ukomoka muri Jamaica ni umwe mu bahanzikazi bakunzwe ku Isi by’umwihariko mu bakora Injyana ya Dancehall. Izina rye ryatumbagijwe cyane no gukorana n’abahanzi bakaze ariko rirushaho kumenyekana mu ndirimbo “Hit & Run”, iye y’ibihe byose.
Uwizeye Marc uzwi nka Rocky Kirabiranya cyangwa Kimomo, akaba umusore umaze kubaka izina mu gusobanura filime, urubuga rwe rwo kumuyoboro wa yutube ( YouTube) ' Rocky Entertainment” acishaho ibiganiro n'amafilimi rwongeye gufungwa .
Abahanzi bakomoka muri Jamaica Shenseea na Mavado, byemejwe ko bazataramira mu Rwanda mu ntangiriro za Mutarama.
Darren Watkins Jr. wamamaye ku mbuga nkoranyambaga nka iShowSpeed ategerejwe mu Rwanda, mu ruzinduko rudasanzwe azagirira ku mugabane wa Afurika, aho ateganya gusura ibihugu 28 mu gihe cy’iminsi 20