Imyidagaduro

Bamporiki Edouard wahoze ari Umunyamabanga muri Ministeri y’Umuco n’Urubyiruko, yateye imitoma umugore we, Uwingabire Marie Claudine, amwifuriza isabukuru nziza y'imyaka 15 bamaze barushinze
Umuramyi Israel Mbonyi yasabye Abanyarwanda kuzitabira igitaramo “Icyambu” kizaba ku munsi mukuru wa Noheli, aboneraho kubizeza ko umuntu wese uzacyitabira azatahana umunezero, kuko kizaba ari umwanya wo kuramya Imana no gusabana mu byishimo
Rugamba Sipiriyani hamwe n’itsinda rye ry’Amasimbi n’Amakombe, bigeze gukirigitwa n’inganzo maze baterura indirimbo bagira bati“Inshuti nyanshuti ntago ijya ikurambirwa, Ntikunda agashungo k'abaharara , Ikurindiriza aharamba imyaka akari jana , Haba amanywa y'ihangu cyangwa ijoro rijigije Ntihinyuke”
Abahanzi bo mu Itsinda The Brothers bigeze gukirigitwa n’inganzo, baririmba ko bya bihe byashize bibibutsa ya majoro ndetse n’indirimbo zabo ari zo zihora zibazenguruka mu mutwe.Ese iyo bavuze bya bihe, wowe ni iki kikuzamo? Ese wibuka bya bihe ababyeyi bagukubitiraga kuryama saa Sita z’amanywa cyangwa bimwe wakarabaga ukisiga, ukambara maze ukaba usa neza ubundi ukajya mu baturanyi kureba televiziyo, maze wahagera bakakwicaza ku isima cyangwa ku mukeka ngo nta mwana wicara mu ntebe
Abahanzi Mugisha Benjamin uzwi mu buhanzi nka The Ben na Itahiwacu Bruce, uzwi nka Bruce Melodie, Munyakazi, bahize gutanga ibyishimo mu gitaramo bazahuriramo cyinjiza abantu mu mwaka mushya wa 2026, cya The Nu Year Groove”, buri umwe ahiga kuzerekana ubuhangange bwe.
Umuramyi Alexis Dusabe, wizihizaga imyaka 25 amaze mu muziki, kuri iki cyumweru tariki ya 14 Ukuboza 2025, yakoze igitaramo cy'Amateka mu ihema rya Camp Kigali, cyitabirwa ku rugero rushimishije.
Umuziki uraryoha, umuziki uhuza abantu, umuziki ukiza abantu ariko kandi uru ruvange rw'amajwi y'amagambo atondekanyije mu buryo butandukanye ruryohera abarwumva iyo bibonera imbona nkubone abo bihebeye babasusurutsa mu mbaraga zabo zose

Iyandikishe ku rutonde rw’abakira ubutumwa bwacu kugira ngo ubone amakuru mashya buri munsi mu buryo bw’ikoranabuhanga

Amakuru Aheruka