Inkuru Nshya

Minisitiri w’Uburezi, Joseph Nsengimana, yatangaje ko abanyeshuri 7,188 bakoze ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza n’icyiciro cya mbere cy’amashuri yisumbuye mu mwaka w’amashuri wa 2025/2026 bakekwaho kugira uruhare mu bikorwa byo gukopera no gukopeza.
Perezida wa Türkiye, Recep Tayyip Erdoğan, yagiranye ikiganiro na Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame, baganira ku mubano w’ibihugu byombi ndetse n’ibibazo by’umutekano bikomeje kugaragara mu Karere k’Ibiyaga Bigari.
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ingufu REG, cyatangaje ko imirimo yo kubaka urugomero rwa Nyabarongo II irimbanyije aho igeze ku kigero cya 75%.
Ingabo z’u Rwanda (RDF) n’iza Uganda (UPDF) zahuriye mu nama ya 8 isanzwe ihuza abayobozi b’ingabo zikorera mu bice byegereye umupaka, biyemeza guharanira ko harangwa amahoro.
Minisiteri y’Ubuhinzi n’ubworozi ku bufatanye n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere iyoherezwa mu mahanga ry’Ibikomoka ku buhinzi n’Ubworozi NAEB n’abandi bafatanyabikorwa bahembye ikawa 25 zahize izindi mu marushanwa y’ubwiza bw’ikawa y’u Rwanda ya 2026.
Ingabo z'u Rwanda (RWANBATT-2) ziri mu butumwa bw'amahoro bw'Umuryango w'Abibumbye muri Repubulika ya Santrafurika (MINUSCA), uyu munsi zambitswe imidali y’ishimwe ya Loni mu muhango wabereye mu kigo cya Gisirikare cya Bossembele.
Ikipe ya Police FC yasezereye Rayon Sports muri 1/2 mu irushanwa ry’igikombe kiruta ibindi, FERWAFA Turbo King Super Cup 2026, iyitsinze kuri penaliti 4-2 nyuma y’uko amakipe yombi yari yanganyaije 0-0 mu mikino 90 isanzwe y’umukino.
Polisi y’u Rwanda ivuga ko ibikorwa byo kurwanya no kumena ibinyobwa bitujuje ubuziranenge, bizwi cyane nk’ibyuma,byagize uruhare mu kugabanya ibyaha n’imyitwarire ibangamira umutekano mu Ntara y’Amajyepfo.
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 27 Kanama 2026 Perezida Paul Kagame yakiriye  abayobozi babiri barimo  Sahr Kpundeh usoje inshingano zo guhagararira Banki y’Isi mu Rwanda na  Julie Crowley usoje izo guhagararira Canada bagirana ibiganiro.
Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi MINAGRI, yatangaje ko hakozwe amoko atandatu mashya ya kawa yitezweho kuzamura umusaruro ushiobora kugera kuri toni ziri hagati y’eshanu na zirindwi kuri hegitari.