Inkuru Nshya

Ingabo z' u Rwanda ziri mu butumwa bw'amahoro muri Santarafurika (Rwanda Battle Group na Rwanda Level Two Hospital) bifatanyije n’abaturage bo mu mujyi wa Bria ndetse n’abagize Ingabo za Repubulika ya Santarafurika (FACA) mu gikorwa cy’umuganda cyabereye ku Ishuri Ribanza rya Hidjama, riherereye i Bria.
Abasirikare b’u Rwanda bari mu butumwa bw'amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye  muri Sudani y’Epfo (UNMISS), ba RWANBATT-2, bakoze igikorwa cyo kuvura ku buntu no gutanga ibikoresho by’imikino birimo imyambaro  n’imipira yo gukina, ku baturage bari mu nkambi ya Malakal, muri Leta ya Upper Nile.
Inkongi y’umuriro yibasiye inyubako y’isoko rya Goico riherereye mu Mujyi wa Musanze, ku gicamunsi cyo ku wa Gatandatu, tariki ya 10 Ukwakira 2026, yangiza ibice by’iyi nyubako birimo amagorofa ya kane n’iya gatanu.
Urukiko rwa Old Bailey mu Bwongereza rwemeje ko urubanza rwa Dr. Vincent Bajinya, ukekwaho ibyaha bifitanye isano na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ruzatangira ku wa 4 Ukwakira 2027
Abahanzi nyarwanda Christopher na Nel Ngabo bagiye guhurira ku rubyiniro mu gitaramo kizabera i Ottawa muri Canada, mu rwego rwa Rwanda Convention Canada 2026, ihuriro rigamije guhuza Abanyarwanda baba muri iki gihugu n’inshuti z’u Rwanda.
Mu Karere ka Nyanza, Umurenge wa Kibilizi, Akagari ka Mbuye, Umudugudu wa Kigarama, abaturage basanze uwitwa  Ntabomvura Eric w’imyaka 25 ari munsi  y’umuhanda yapfuye.
Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR) cyatangaje ko izamuka ry’ibiciro ku masoko mu Rwanda byageze kuri 17,2% muri Nzeri 2026, bivuye kuri 15,7% byariho muri Kanama 2026.
Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Uwimana Console, yibukije abakobwa ko bafite ubushobozi buhambaye bwo gukora imirimo itandukanye, guhanga udushya no kubaka umuryango uhamye abasaba ko bakwiye kwigirira icyizere kandi bakirinda ababaca intege mu rugendo rwo kugera ku ntego zabo.
Ikipe ya Rambura WFC na Gakenke Ladies ni zo zizahurira mu mukino wo kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga wahariwe Umugore wo mu Cyaro, uzaba ku wa 15 Ukwakira 2026, ukazabera mu Karere ka Gakenke.