Inkuru Nshya

Urwego rushinzwe uburezi bw’ibanze mu Rwanda rwatangaje ko gahunda yo gukoresha Abacus mu mashuri abanza igiye kwagurwa ikagera mu gihugu hose
Mu Karere ka Gakenke mu ntara y’Amajyaruguru abahinzi ba kawa ku bufatanye n’inzego za leta bari mu gikorwa cyo gusazura ibiti bya kawa bitari bigitanga umusaruro uhagije aho basazuye ibiti birenga miliyoni eshatu.
Itsinda ry’intumwa 9 ziturutse mu gihugu cya Gambia, zasuye Polisi y’u Rwanda ku cyicaro gikuru ku Kacyiru, mu rwego rwo kunguka ubumenyi no kwigira ku bunararibonye bw’u Rwanda mu bijyanye  n’umutekano wo mu muhanda, imicungire y’ubwikorezi ndetse n’imitangire ya serivisi hifashishijwe ikoranabuhanga.
Ikipe ya AEK Athens FC yo mu Bugereki ikinamo umunyarwanda Hakim Sahabo yabonye itike ya UEFA Champions League nyuma yo gusezerera PFC Levski Sofia yo muri Bulgaria ku giteranyo cy'ibitego 4-0.
Abasifuzi b’abanyarwanda Gad Imanimbahafi na Jean Jacques Tuyizere bashyizwe mu basifuzi bazayobora imikino y’igikombe cy’isi cya handabll cy’abangavu batarengeje imyaka 16, 2026 IHF Women’s U16 World Championship.
Amakipe ya Yei Joint Stars WFC yo muri Sudani y’Epfo, Kenya Police Bullets WFC yo muri Kenya, Kawempe Muslim Ladies FC yo muri Uganda na Commercial Bank of Ethiopia WFC (CBE WFC) niyo yageze muri 1/2 cy’imikino ya nyuma ya CECAFA y’abagore yo gushaka itike ya CAF Women’s Champions League.
Ikipe ya REG Women BBC yegukanye igikombe cya Shampiyona y’u Rwanda ya basketball mu bagore ku nshuro ya gatatu (3) yikurikiranya nyuma yo gutsinda The Hoops Rwanda imikino 4-0 ibizwi nka “Sweep” mu Cyongereza ku mukino wa nyuma w’imikino ya kamarampaka, Cheetah Energy RBL Playoffs.
Kuri uyu wa Gatatu taliki ya 26 Kanama 2026, i Dar es Salaam muri Tanzania hatangijwe ku mugaragaro ku nshuro ya gatandatu Icyumweru cy’ibikorwa by'ingabo z’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba cyahariwe ubufatanye hagati y’Ingabo n’Abasivili (CIMIC).
Perezida Paul Kagame yakiririye Thabo Mbeki, wahoze ari Perezida wa Afurika y’Epfo bagirana ibiganiro byibanze ku miyoborere myiza nk’umusingi w’impinduka Afurika ikeneye.
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 26 Kanama 2026, Perezida Paul Kagame yakiriye Umuyobozi Mukuru w’Isoko Rusange rya Afurika (AfCFTA), Wamkele Mene, baganira ku buryo bwo kurushaho gushyira mu bikorwa amasezerano agamije guteza imbere ubucuruzi hagati y’ibihugu by’Afurika.