Inkuru Nshya

Ihuriro rya AFC/M23 ryafashe ibindi bice bishya byo muri teritware ya Masisi mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, nyuma yo kwirukanamo ingabo zirwanira ku ruhande rwa leta ya Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo
Mu mujyi wa Uvira haramukiye imyigaragambyo ikomeye igamije kwirukana Brig Gen Olivier Gasita, woherejwe kuhayobora ibikorwa bya gisirikare na Perezida Felix Tshisekedi
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Ambasaderi Nduhungirehe Olivier, yakiriye impapuro za Ambasaderi Aurélie Royet-Gounin, ugiye guhagararira Ubufaransa mu Rwanda,  na Hanan AbdelAziz Elsaid Shahin, ugiye guhagararira Misiri mu Rwanda
Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB, ku bufatanye na Polisi y'u Rwanda berekanye abantu 26 biyitaga 'Abameni', bakekwaho ubwambuzi bushukana bakoresheje telefoni, aho bahamagaraga abantu bababeshya bagamije kubambura amafaranga.
Ikipe y’Igihugu y'u Rwanda, Amavubi yageze muri Afurika y’Epfo, aho yitegura guhura na Zimbambwe mu mukino wayo wa munani wo gushaka itike yo kwerekeza mu Gikombe cy'Isi cya 2026
Minisitiri w’Uburezi, Nsengimana Joseph, yasabye ababyeyi kudaterera iyo ngo bumve ko uburezi bw’umwana bureba umwarimu gusa, ahubwo ko bakwiye gukurikirana imyigire y'umwana no kumenya uko bamufasha ageze mu rugo
Perezida Kagame yaganiriye n’Umuyobozi Mukuru wa GGGI ku bufatanye mu guteza imbere ubukungu burambye burengera ibidukikije
Imyaka 35 irashize ,Nyiricyubahiro Antoine Cardinal Kambanda, Arkiyepiskopi wa Kigali, ahawe ubusaseridoti kuko yabaye Padiri tariki ya 8 Nzeri 1990
Ibendera ry’Igihugu rigizwe n’amabara atatu arimo icyatsi kibisi, umuhondo n’ubururu. Habanza ibara ry’icyatsi kibisi, rikurikirwa n’ibara ry’umuhondo, kandi ayo mabara yombi yihariye icya kabiri cy’ibendera ryose.
Bacary Sagna, wahoze akinira Arsenal, na Javier Pastore wahoze akinira Paris Saint-Germain (PSG), basuye Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali ruri ku Gisozi