Inkuru Nshya

Minisiteri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane. Amb Olivier Nduhungirehe, yagaragaje uburyo amahanga n’Umuryango w’Ababibumye bamaze imyaka 26 bataremera Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 mu Rwanda.
Urubyiruko ruturutse hirya no hino mu gihugu rwahuriye mu busitani bwo kwibuka buri ku rwibutso rwa Jenoside rwa Nyanza ya Kicukiro, mu gikorwa cyiswe ‘Our Past’, kigamije kuganira no kwiga ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Urugereko rushinzwe iperereza mu Rukiko rw’Ubujurire rwa Paris mu Bufaransa rwemeje ko Umunyarwanda Lt Col Cyprien Kayumba wahoze mu ngabo z’u Rwanda (EX-FAR) ukekwaho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 azaburanishwa.
Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr. Bizimana Jean Damascène, yatamaje Patrick Muyaya, watangaje ko yanga Abatutsi agashaka kubigorora nyuma.
Ambasaderi w’u Rwanda mu Bwongereza, Johnston Busingye, yavuze ko u Bwongereza ari cyo gihugu rukumbi cyo mu Burengerazuba bw’Isi gicumbikiye abakekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda bagikomeje kubaho batagezwa imbere y’ubutabera
Mu mujyi rwagati w'akarere ka Nyanza mu kagari ka Nyanza mu murenge wa Busasamana , habereye impanuka 'Ambulance' y'ibitaro bya Nyanza yagonganye na moto maze umugenzi wari utwawe n'iriya moto ahita apfa.
Mu nyandiko ya Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu Dr Bizimana Jean Damascene, agaragaza ko kuri iyi tariki Abafaransa batangije mu Rwanda icyo bise “Operation Amaryllis”, yari igamije gucyura Ingabo n’abaturage b’Abafaransa n’abanyamahanga bari mu Rwanda aho basize Interahamwe n’ingabo za leta ziri kwica Abatutsi urw’agashinyaguro.
Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yahitanye ubuzima bw’abarenga miliyoni imwe b’ingeri zinyuranye muri abo barimo n’abahanzi bakundirwaga inganzo yuje ubuhanga bwabo, muri iyi nkuru UMUNOTA.com wakwegeranyirije amateka yihariye y'umuhanzi Karemera Rodrigue wishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere iyoherezwa mu mahanga ry’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi (NAEB), cyatangaje umusaruro w’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi woherejwe mu mahanga winjirije u Rwanda asaga miliyari 13.8Frw.