Inkuru Nshya

Umubano wa Juvenal Habyarimana wayoboye u Rwanda imyaka 21 kugeza mu 1994 na Mobutu Sese Seko wayoboraga Zaïre (RDC y’ubu) wabaye Perezida kuva mu 1965 kugeza mu 1997 ntabwo wari ushingiye ku bufatanye mu bya politiki hagati y’ibihugu bayoboraga gusa ahubwo wari uw’ubucuti bwihariye hagati y’aba bombi.
Itsinda ry’Intumwa z’u Rwanda ziyobowe n’Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda, Tuyishimire Chantal, riri mu ruzinduko rw’akazi muri Brazil rugamije kwagura ubufatanye mu bucuruzi n’ishoramari.
Inzego zitandukanye za Leta mu Ntara y’Amajyaruguru no mu Karere ka Rulindo, zamennye ahabugenewe litiro zirenga ibihumbi 26 z’urwagwa rw’akarusho rwakorwaga n’uruganda rwa Sina Gerard rwo kuri Nyirangarama muri ako Karere. 
Mu gihe mu Karere ka Gicumbi hamaze kumenwa inzoga zitujuje ubuzirange zifite agaciro k'arenga miliyoni 60 Frw, abatuye muri aka Karere basabwe gutanga amakuru y’ahaba hakiri izo nzoga, kugira ngo zose zikurwe mu baturage mu rwego rwo kurengera ubuzima bwabo.
Ikipe ya APR BBC yatsinze Patriots BBC amanota 117-91 ku mukino wa mbere (Game 1) w’imikino ya nyuma ya Cheetah Energy RBL Playoffs yatangiye kuri uyu wa Kabiri tariki 18 Kanama 2026 muri BK Arena.
Umugaba mukuru wungirije w’Ingabo z’Umuryango w’Abibumbye ziri mu butumwa bwo kubungabunga amahoro muri Sudani y’Epfo, Maj Gen Robert Yaw Affram, yashimiye Ingabo z’u Rwanda ku bunyamwuga, imyitwarire myiza n’ubwitange zikomeje kugaragaza mu ishyirwa mu bikorwa ry’inshingano z’ubutumwa bw’amahoro
Ishyirahamwe ry'Umupira w'Amaguru mu Rwanda, FERWAFA, ryubashye ubusabe bwa APR FC bwo kwikura mu irushanwa ry'Igikombe kiruta Ibindi, Super Cup, kubera ryahinduriwe uko ryari risanzwe rikinwa isimbuzwa Mukura VS&L.
Mu Rwanda hageze ikoranabuhanga rizajya ryifashishwa mu gukusanya no kuvangura imyanda ryifashishwa n’abayitwara hirya no hino, mu rwego rwo kurengera ibidukikije no gushyira hamwe imyanda imwe, ku buryo hari n’ishobora gukoreshwa mu kubyazwamo ibindi bintu.
Album nshya ‘Muheto 3 Mutara’ ya B Threy yageze ku mbuga ze zose kuri uyu wa Kabiri tariki 18 Kanama 2026 ku buryo abakunzi be batangiye kuyiryoherwa.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP Boniface Rutikanga, yaburiye abacuruzi n’abandi bantu bagihisha inzoga zitemewe ko ibikorwa byo kuzishakisha no kuzivanaho ku isoko bitazahagarara, anasaba abazitunze kuzishyikiriza ubuyobozi kugira ngo zimenwe mu buryo bukwiye