Inkuru Nshya

U Rwanda rwasabye Akanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe Umutekano gushyira mu byihutirwa ibikorwa byo kurandura umutwe wa FDLR ukorera mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), ruvuga ko ugikomeje kuba ikibazo ku mutekano w’u Rwanda n’akarere.
Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda “Amavubi” yatsinze iya Cape Verde “Blue Sharks” ibitego 2-1 mu mukino wa kabiri w’itsinda K mu mikino yo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cya 2027 kizabera muri Kenya, Tanzania na Uganda.
Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire yashimiye ikipe y'Igihugu y'u Rwanda 'Amavubi' yitwaye neza igatsinda iya Cape Verde ibitego 2-1 mu mukino wa kabiri w'itsinda K mu gushaka itike y'Igikombe cya Afurika.
Abatuye Umurenge wa Mbazi wo mu Karere ka Huye, mu Ntara y’Amajyepfo, bari mu byishimo nyuma y’uko bubakiwe inzu y’imikino n’imyidagaduro (Gymnase) ndetse n’ikibuga cy’umupira w’amaguru cyirimo ubwatsi bukorano (Tapis).
Umukinnyi w’umunyempano w’umunyarwanda ukiri muto Kwizera Hubert Sage wakiniraga Patriots BBC yamaze kwerekeza muri APR BBC ku masezerano y’imyaka ibiri (2).
Orchestre Impala, rimwe mu matsinda yagize uruhare rukomeye mu mateka y’umuziki w’u Rwanda, igiye kongera guhuriza hamwe abakunzi bayo mu gitaramo cyo kwizihiza imyaka 50 imaze itanga ibyishimo binyuze mu muziki.
Emery Olomide, murumuna w’umunyarwenya Pattyno akaba n’umwe mu bazwiho gukunda ikipe ya APR FC, yashyikirijwe jersey y’Amavubi yari yarasezeranyijwe na Mutabaruka Angel nyuma yo kugaragara ku mukino w’u Rwanda na Liberia yamabaye jersey yikipe y’igihugu ya Brazil .
U Rwanda rwakiriye toni 40,000 z’ibikomoka kuri peteroli bitunganijwe, mu muzigo wa mbere munini watumijwe binyuze mu bufatanye bushya na Kenya, mu rwego rwo gukomeza kubona ibikomoka kuri peteroli bihagije kandi mu buryo buhoraho.
Minisitiri w’Ubuzima, Dr Sabin Nsanzimana, yatangiye ibiganiro n’u Busuwisi bigamije kwagura ubufatanye mu rwego rw’ubuzima, hibandwa ku ikoranabuhanga, guteza imbere abakozi b’ubuzima n’ubushakashatsi.
Umubyinnyi Shakira Kayitare wamamaye nka shakira kay , usigaye anavanga imiziki bizwi ka DJ, yashimiye Imana yamurinze we na murumuna we nyuma yo gukora impanuka mu ijoro ryakeye, bombi bagakomereka ariko bakarokoka.