Polisi y’u Rwanda ikorera mu ntara y’Amajyepfo yahuguye abayobozi, abakozi ndetse n’abarwaza bo mu bitaro bya Kabutare mu karere ka Huye, uburyo bwo gukumira no kurwanya inkongi y’umuriro, ndetse n’uko bakwitwara mu gihe inkongi ibaye.
Umunyamabanga wa Leta muri Ministeri y’Uburezi, Irere Claudette, yavuze ku bijyanye no gukoresha akanyafu mu guhana abanyeshuri mu rwego rwo gukaza imyifatire myiza mu mashuri avuga ko ibuhano bibabaza umubiri bitazongera gukoreshwa mu guhana abana ahubwo hari ukundi umunyeshuri wakosheje akwiye gukeburwa hadakoreshejwe inkoni.
Impuzamashyirahamwe y’Umukino wa Volleyball muri Afurika, CAVB, yatangaje ko Igikombe cy’Afurika cy’ibihugu mu bagabo cyari giteganyijwe kubera i Kinshasa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kimuriwe i Tunis muri Tuniziya.
Kuri uyu wa Kane tariki 20 Kanama 2026 harakinwa umukino wa mbere mu mikino ya nyuma ya kamarampaka muri basketball mu bagore aho REG W BBC ikina na The Hoops Rwanda saa 19:00 muri BK Arena.
Lt. Col. (Rtd) Emilien Mpakaniye wahoze mu mutwe wa FDLR, avuga ko uyu mutwe ugikomeje kuba ikibazo gikomeye ku mutekano wo mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), kubera imizi umaze gushinga muri aka karere n’imikoranire ushinjwa kugirana n’inzego za Leta ya Congo.
Amazi yanduye akomeje kuba kimwe mu bibazo bibangamira ibishanga biri gutunganywa mu Mujyi wa Kigali, kuko ashobora kwangiza ibinyabuzima bibirimo no kugabanya ubushobozi bwabyo bwo kuyungurura amazi.