Inkuru Nshya

Kuri uyu wa Gatanu tariki 25 Nzeri 2026, Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda “Amavubi” n’iya Liberia “The Lone Star” ziratana mu mitwe mu mukino utangiza urugendo rwo gushaka itike y’igikombe cya Afurika cya 2027 kizabera muri Kenya, Tanzania na Uganda.
Abahinzi bo mu Karere ka Gisagara bafite ubutaka batabasha guhinga bwose kubera ikibazo cy’amazi, biteze ko urugomero rwa Giseke ruzabafasha kongera ubuso bahinga n’umusaruro, aho umwe muri bo ateganya kujya akura toni 7 kuri hegitari.
Imirimo yo kubaka uruganda  rushya rutunganya amazi rwa Karenge mu Karere ka Rwamagana, no kuvugurura uruhasanzwe ngo haboneke metero kibe 48,000 z'amazi meza buri munsi, igeze kuri 60.9% ishyirwa mu bikorwa.
Umuraperi Diplomate yasubije Miss Vanessa wavuze ko abagabo ari “inyamanswa mbi zikwiye kurindwa abakobwa”, avuga ko abagabo ari bo bafite uruhare runini mu gushyiraho amategeko arengera abagore no guharanira uburenganzira bwabo.
Minisitiri w’Intebe, Dr. Justin Nsengiyumva, yavuze ko ikibazo cy’imihindagurikire y’ikirere kirushaho gukura uko imyaka iza, kigira ingaruka ku mibereho y’abaturage, ubuhinzi, ibikorwaremezo ndetse no ku bukungu muri rusange.
Minisitiri w’Intebe, Dr. Justin Nsengiyumva, yasabye Umuryango w’Abibumbye gushyigikira imbaraga za dipolomasi zigamije gushakira hamwe umuti w'ikibazo cy’umutekano muke kimaze igihe mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).
Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, yatangije ku mugaragaro Umushinga wo Kuhira wa miliyoni 47$ (asanga miliyari 69 Frw) uzifashishwa mu kuhira hegitari zirenga 2.600.
Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda ya volleyball mu bagabo yatsinze iya Nigeria amaseti 3-1 mu mukino wo guhatanira umwanya wa 5-8 mu Gikombe cya Afurika kiri kubera i Tunis muri Tunisia.
Ikipe y’u Rwanda y’Abatarengeje imyaka 17, Amavubi U17, yisanze mu Itsinda A mu majonjora y’Akarere ka CECAFA yo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cy’Abatarengeje imyaka 17, TotalEnergies CAF U-17 Africa Cup of Nations 2026.
Umukinnyi wa filimi nyarwanda, Mukobwajana Asifiwe wamamaye nka Micky, yavuze ko nyuma y’imyaka isaga ibiri agerageza kwihanganira ikibazo afitanye n’abantu bamusebya , yafashe icyemezo cyo kwitabaza inzego z’amategeko nyuma yo kuvuga ko icyo kibazo cyageze ku bana no ku muryango we.