Inkuru Nshya

Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare,NISR, cyatangaje ko mu gihemwe cya mbere cya 2026, agaciro k’ibyo u Rwanda rwatumije mu mahanga kagababanutseho 3,4%, ugereramyije n’uko byari bimeze mu gihembwe nk’icyo cya 2025.
U Rwanda rugiye kwakira Inama Mpuzamahanga y’Isoko rya Karubone ya 2026 izibanda ku gushora imari mu bikorwa byo kurengera ikirere
Mu Rwanda hafunguwe Ishuri rya RSB Quality Academy, ryitezweho kubakira ubushobozi abahanga mu buziranenge, baba abo mu Gihugu ndetse n’abaturutse hanze y’u Rwanda, no kugabanya ikiguzi cy'amahugurwa bahabwa.
Abafatanyabikorwa b’Akarere ka Bugesera barenga 70 bakereye kumurikira ibikorwa byabo abaturage b’aka karere n’abandi baturutse mu bice bitandukanye by’igihugu mu rwego rwo gufatanya mu kuzamura imibereho myiza y’abahatuye.
Komisiyo Ishinzwe Gukurikirana Imikoreshereze y’Imari n’Umutungo bya Leta (PAC) yatangaje ko kuva ku wa 25 Kamena kugeza ku wa 10 Nyakanga 2026, izabariza mu ruhame inzego 76 zagaragayemo amakosa n’ibibazo mu micungire y’imari n’umutungo bya Leta
Umusaza wo mu mudugudu wa Gishinge akagari ka Murama mu murenge wa Kisaro ho mu karere ka Rulindo aravuga ko atewe ubwoba n'umuhungu we w'imyaka 25 uhora amuhoza ku nkeke amubwira ko azamwica naramuka atamuguriye igare.
Kuri iyi tariki ni bwo Aminadabu Birara warwaniriye Abatutsi mu Bisesero agahangana n’abicanyi bashakaga gutsemba Abatutsi baho yishwe na gerenade yatewe n’Interahamwe.
Mu Ntara y'Uburasirazuba ku mucanga w'inkengero z'ikiyaga cya Muhazi kuri Falcon Golf & Country Club hagiye gutangira gukinirwa igice cya kabiri (Round 2) cya Shampiyona y'Igihugu ya Volleyball yo ku mucanga (Beach Volleyball)
Perezida w'inzibacyuho wa Association Rayon Sports, Murenzi Abdallah yavuze ko iyi kipe yifuza kugura abakinnyi bashya barimo umuzamu, umukinnyi wo mu kibuga hagati w'umunyamahanga ndetse na rutahizamu ukomeye
Inteko Rusange y’Umutwe w’Abadepite, yatoye itegeko rigena ingengo y’imari y’umwaka wa 2026/2027 uzatangira muri Nyakanga 2026 aho u Rwanda ruzakoresha miliyari 7.796 Frw.