Inkuru Nshya

Kuri uyu wa Kane,Brig Gen Franco Rutagengwa, umuyobozi w' ingabo z'ibihugu bitandukanye zikorera mu mugi wa Bangui ndetse akaba ari nawe ukuriye ingabo z’u Rwanda muri Repubulika ya Santarafurika,yasuye ingabo z’u Rwanda zigize Battle Group VIII hamwe n’Ibitaro by’u Rwanda byo ku rwego rwa 2+, bakorera mu butumwa bw’umuryango w’abibumbye muri Repubulika ya Santarafurika bakorera mu majyaruguru y’Iburasirazuba, mu gice cya Bria.
Perezida Paul Kagame yakiriye abarimo Daniel Libeskind, Umunyabugeni mu guhanga inyubako akaba n’uwashinze Studio Libeskind n’itsinda ayoboye, ndetse na Holm Keller, Umuyobozi Mukuru w’Umuryango kENUP Foundation, utera inkunga ibikorwa by’ubushakashatsi n’udushya mu rwego rw’ubuzima
U Rwanda rwongeye kugarukwaho mu biganiro by’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU) ku bijyanye no koherezwamo abimukira, aho ruri mu bihugu biri gutekerezwaho kwakira abantu basabye ubuhungiro mu bihugu by’i Burayi ariko bakaba batabuhawe.
Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare,NISR, cyatangaje ko mu gihemwe cya mbere cya 2026, agaciro k’ibyo u Rwanda rwatumije mu mahanga kagababanutseho 3,4%, ugereramyije n’uko byari bimeze mu gihembwe nk’icyo cya 2025.
U Rwanda rugiye kwakira Inama Mpuzamahanga y’Isoko rya Karubone ya 2026 izibanda ku gushora imari mu bikorwa byo kurengera ikirere
Mu Rwanda hafunguwe Ishuri rya RSB Quality Academy, ryitezweho kubakira ubushobozi abahanga mu buziranenge, baba abo mu Gihugu ndetse n’abaturutse hanze y’u Rwanda, no kugabanya ikiguzi cy'amahugurwa bahabwa.
Abafatanyabikorwa b’Akarere ka Bugesera barenga 70 bakereye kumurikira ibikorwa byabo abaturage b’aka karere n’abandi baturutse mu bice bitandukanye by’igihugu mu rwego rwo gufatanya mu kuzamura imibereho myiza y’abahatuye.
Komisiyo Ishinzwe Gukurikirana Imikoreshereze y’Imari n’Umutungo bya Leta (PAC) yatangaje ko kuva ku wa 25 Kamena kugeza ku wa 10 Nyakanga 2026, izabariza mu ruhame inzego 76 zagaragayemo amakosa n’ibibazo mu micungire y’imari n’umutungo bya Leta
Umusaza wo mu mudugudu wa Gishinge akagari ka Murama mu murenge wa Kisaro ho mu karere ka Rulindo aravuga ko atewe ubwoba n'umuhungu we w'imyaka 25 uhora amuhoza ku nkeke amubwira ko azamwica naramuka atamuguriye igare.