Inkuru Nshya

Ikipe ya Rayon Sports yatangaje ko yasinyishije undi mukinnyi mushya Antonio Atisso Kodjo amasezerano y'imyaka ibiri (2) avuye mu ikipe ya Damissa FC yo mu kiciro cya mbere muri Benin, Celtiis Ligue 1.
U Rwanda rwagaragaje ko rwarengeje imibare yashyizweho n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima, OMS, yo kurwanya Virusi itera SIDA, rusaba ibindi bihugu n'abafatanyabikorwa gukomeza ubufatanye n'ishoramari kugira ngo iyi ndwara izabe yararanduwe bitarenze mu 2030.
Ubwo aba basirikare bazaga byavugwaga ko Operasiyo Turquoise yari ije igamije gutabara abantu bari barahungiye mu nkambi ya Nyarushishi ariko ubuhamya bw’impunzi n’ubwa bamwe mu Nterahamwe zakoreye muri ako gace buvuga ko ahubwo Abatutsi bakomeje kwicwa n’Interahamwe, kandi ko abasirikare b’Abafaransa bafashe ku ngufu abagore n’abakobwa b’impunzi bavugaga ko baje kurinda.
Ingabo na Polisi by’u Rwanda bahaye abaturage bo mu turere twa Kirehe na Kayonza inka n’ihene muri gahunda y’ibikorwa by’izi nzego byo guteza imbere imibereho myiza y’abaturage.
U Rwanda rwashyize umukono ku masezerano ruhuriyeho na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Mpunzi UNHCR, agenga itahuka ry’impunzi ku bushake.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe, yavuze ko urugendo rw’u Rwanda mu kwiyubaka no kwihutisha iterambere rwubakiye cyane ku bufatanye rwagiranye n’ibindi bihugu n’imiryango mpuzamahanga
Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Samuel Dusengiyumva, yatangaje ko muri uyu mujyi hagiye kubakwa indi muhanda y’abanyamaguru bari muri siporo uzi nkwa ‘Green carpet’, mu rwego rwo gufasha abantu kurushaho gukora siporo.
Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, Dr. Justin Nsengiyumva yagaragaje ko urugendo rw’u Rwanda rwo kongera kubaka Igihugu no kugiteza imbere nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi rwashingiye ku miyoborere myiza n’icyerekezo cyatanzwe na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame