Ku munsi nk’uyu, tariki ya 17 Kamena 1994, habaye inama ya Guverinoma yayobowe na Jean Kambanda aho bagaragaje ikibazo cy’uko hari abayobozi n’abasirikare bahunga aho intambara ikomeye bakajya gushakira ubuhungiro ahandi, banagaragaza ko hari intege nke mu bufatanye bwa Guverinoma
Kuri uyu wa Kabiri abakozi b' Urwego rushinzwe ubwisungane mu kwivuza mu Nzego z'umutekano (MMI) bunamiye inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 zishyinguye mu Rwibutso rwa Jenoside rwa Mugina ruherereye mu Karere ka Kamonyi, mu gikorwa cyo kwibuka.
Kuri uyu wa Kabiri,Minisitiri w’Intebe Dr. Justin Nsengiyumva yahagarariye Perezida Kagame, mu Nama y’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma muri Afurika hamwe n’abafatanyabikorwa batandukanye, baganiraga ku ngamba zo guhangana n'Icyorezo cya Ebola. Inama yabaye hifashishijwe ikoranabuhanga.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Ubuzima, Dr Yvan Butera, yavuze ko mu myaka ine ishize, mu Rwanda hamaze kuvurirwa abarwayi 1100 b’umutima bidasabye ko boherezwa hanze
Perezida Faure Essozimna Gnassingbé yashimiye umukuru w’igihugu cy’u Rwanda Paul Kagame ndetse n’uwahoze ari Perezida wa Nigeria, Olusegun Obasanjo, ku mbaraga bakomeje gushyira mu kuba Abanyafurika bakunga ubumwe mu rugendo rwo guharanira ko uyu mugabane utera imbere.
Iyandikishe ku rutonde rw’abakira ubutumwa bwacu kugira ngo ubone amakuru mashya buri munsi mu buryo bw’ikoranabuhanga