Inkuru Nshya

Mu mwaka w’ingeno y’imari watangiye wa 2026/2027 abantu bafite ubumuga bateganyirijwe miliyari 2.7 Frw azatangwa mu turere twose tw’igihugu ku bantu barenga ibihumbi 28.
Mu gihe u Rwanda rwitegura kwizihiza Umuganura ku wa 7 Kanama 2026, Minisitiri w'Ubumwe bw'Abanyarwanda n'Inshingano Mboneragihugu yasabye Abanyarwanda by'umwihariko urubyiruko, kurwanya ubusinzi, ibiyobyabwenge, uburumbo n'izindi ngeso mbi, avuga ko kubaka Igihugu gifite abaturage bafite ubuzima buzira umuze ari byo bizatuma umusaruro w'Abanyarwanda urushaho kubabyarira iterambere rirambye.
Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko kurengera ubuzima bw’abaturage ari ihame ridakuka, ishimangira ko nta na rimwe ishobora kwemera ibikorwa bishyira ubuzima bw’Abanyarwanda mu kaga, kabone n’iyo byaba bifitanye isano n’ubukungu cyangwa akazi.
Abanyarwanda 302 bari baragizwe ingwate n'umutwe w'iterabwoba wa FDLR mu mashyamba yo mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC), batahutse ku bushake mu Rwanda kuri uyu wa Gatatu, bakirwa n'inzego z'ubuyobozi zibizeza ubufasha n'ubuzima bwiza mu gihugu cyabo.
Ikipe ya Mukura VS&L yo mu karere ka Huye mu Ntara y'Amajyepfo yakiriye umutoza wayo mushya Momcilo Medic ndetse asuhuza ikipe mu myitozo mbere yo gutangira akazi nk'umutoza mukuru w'iyi kipe.
Minisiteri Ishinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi (MINEMA), yatangaje ko yakiriye icyiciro cya 24 cy’abimukira 177 bashaka ubuhungiro, baturutse muri Libya.
Polisi y’u Rwanda yatangaje ko ikomeje gushyira imbaraga mu bikorwa byo kurwanya inzoga zitujuje ubuziranenge mu rwego rwo kurengera ubuzima bw’abaturarwanda.
Ikipe ya Patriots BBC yatsinze REG BBC amanota 84-75 naho RSSB Tigers BBC itsinda APR BBC amanota 97-82 ku munsi wa mbere wa 1/2 cy'imikino ya kamarampaka, Cheetah Energy RBL Playoffs 2026 mu bagabo.
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibiribwa n’Imiti (Rwanda FDA) cyatangaje ko cyafashe icyemezo cyo guhagarika itumizwa mu Rwanda ry’inzoga 52 zituruka mu mahanga, zirimo Bond 7, Kiwingu, Konyagi, Gilbey’s n’izindi, mu rwego rwo gukomeza kurinda ubuzima bw’abaturage.
Umutoza Frédéric Guérin w'amakipe y'Igihugu y'u Rwanda ya volleyball yatangiye gusezerera abakinnyi mu mwiherero wo gutegura Igikombe cy'Afurika cya 2026 aho yasezereye abakinnyi 4 mu bagore n'abakinnyi 3 mu bagabo.

Iyandikishe ku rutonde rw’abakira ubutumwa bwacu kugira ngo ubone amakuru mashya buri munsi mu buryo bw’ikoranabuhanga

Amakuru Aheruka