Inkuru Nshya

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Habimana Dominique, yaburiye abantu bagize kunywa inzoga umuco cyane cyane izitujuje ubuziranenge avuga ko uretse no kugira ingaruka ku buzima bwabo zinatuma umuntu atagira ikintu ageraho cyane cyane urubyiruko.
Umuyobozi Mukuru wa Polisi y'u Rwanda, CG Felix Namuhoranye, yakiriye Umuyobozi w'Urwego rushinzwe Umutekano Rusange muri Jordanie, Maj. Gen Obeidallah Abedrabbuh Maaitah, mu nama y'ubufatanye hagati y'inzego zombi.
Mu kagali ka Tumba umurenge wa Bungwe mu karere ka Burera umuturage witwa Ishimwe Donatha aravuga ko yakubiswe icupa n'umunyamabanga nshingwabikorwa w'akagali amusanze mu kabari akamukomeretsa.
Minisitiri w’Ibikorwaremezo, Damien Murwanashyaka yavuze ko Guverinoma ifite gahunda yo kugabanya amazi atunganywa n’inganda akameneka atageze ku baturage, akava ku gipimo cya 31% akagera kuri 15% mu rwego rwo kongera amazi agera aho akenewe.
Abafite ibyuma bisya imyumbati n'ibindi binyampeke,mu karere ka Kamonyi baravuga ko batungujwe no gufungirwa ibikorwa aho basabwa ibirimo no kujya baha amata abakozi buri munsi, ibyatumye ubu abaturage bagorwa no kubona aho bashesha imyumbati n'ibinyampeke
Ikipe ya Amagaju FC yo mu karere ka Nyamagabe yamaze gusinyisha umuzamu w'umugande Nicholas Ssebwato amasezerano y'umwaka umwe nyuma yo kurangiza amasezerano mu ikipe ya Mukura VS&L
Imikino ya mbere ya 1/2 irakinwa kuri uyu wa Gatatu aho Patriots BBC yabaye iya kabiri ku rutonde rusanzwe rwa Shampiyona izakina na REG BBC yabaye iya gatatu saa 18:30 naho APR BBC yabaye iya mbere izakina na RSSB Tigers BBC yabaye iya kane saa 21:00, iyi mikino yombi izabera muri BK Arena.
Ikipe ya Gisagara VC yababariye umukinnyi wayo Muvara Ronard ukina hagati (Middle Blocker) waruherutse gufatirwa ibihano byo guhagarikwa amezi 3 adakina azira imyitwarire idahwitse yagaragaje mu irushanwa rya Volleyball ryo Kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Genocide Memorial Tournament 2026, ariko nyuma akandika asaba imbabazi.
Umusifuzi mpuzamahanga w'umunyarwanda mu mukino wa volleyball, Ndayisaba Alphonse, yerekeje i Santiago muri Chile aho agiye gusifura imikino y'Igikombe cy'Isi cy'abatarengeje imyaka 17 mu bangavu, kizakinwa kuva tariki 6 Kanama kugeza tariki 16 Kanama 2026.
Senateri Evode Uwizeyimana yatangaje ko bitumvikana uburyo mu Rwanda hari igihe kimwe amazi aba menshi ndetse akanasenyera abaturage hanyuma hakaba n’igihe abura ku buryo hari abamara amezi abiri nta mazi bafite hanyuma igisobanuro kibaka ko ari mu bihe by’impeshyi kandi ababishinzwe bari babizi ko ibyo bihe bizagera.

Iyandikishe ku rutonde rw’abakira ubutumwa bwacu kugira ngo ubone amakuru mashya buri munsi mu buryo bw’ikoranabuhanga

Amakuru Aheruka