Inkuru Nshya

Ikipe ya Rayon Sports yatangaje ko yasinyishije rutahizamu Junior Kameni w'imyaka 25 ukomoka muri Cameroon wakiniraga ikipe ya Khor Fakkan SSC yo muri Emirati Zunze Ubumwe z'Abarabu, UEA, yari amazemo umwaka umwe w'imikino.
Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), Félix Antoine Tshisekedi Tshilombo, yatanze amabwiriza mashya agamije guhagarika uruhare rutemewe rw'abasirikare n'abapolisi mu bucukuzi bw'amabuye y'agaciro.
Perezida Kagame yihanganishije Emir wa Qatar, Sheikh Tamim bin Hamad Al Thani, umuryango we, ndetse n'abaturage ba Qatar, ku bw'urupfu rwa se, Sheikh Hamad bin Khalifa Al Thani
Abanya-Sudan baba mu Rwanda basanga ibyo Perezida Paul Kagame avuga byo kunga ubumwe no gukorera hamwe kw’ibihugu bya Afurika ari byo bizafasha uyu mugabane kwiteza imbere ku buryo burambye.
Mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatandatu tariki 11 Nyakanga, inyubako yitwa Zara Invetment iri mu cyanya cy'inganda i Masoro yibasiwe n'inkongi y'umuriro irashya, Polisi iratabara.
Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Ikigo gishinzwe Umutungo Kamere w’Amazi mu Rwanda, Eng. Richard Nyirishema, yavuze ko Umushinga wa Muvumba Multipurpose Dam witezweho kuzafasha mu kuhira hegitari zisaga 10,000 z’ubutaka buhingwa, ugeze ku kigero cya 61.5%.
Perezida wa Repubulika akaba n'Umugaba w'Ikirenga w'Ingabo z'u Rwanda, Paul Kagame yashyize mu kiruhuko cy'izabukuru abasirikare ba RDF barenga 1440.
Itsinda ry’abanyeshuri 165 baherekejwe n’ababyeyi n’abarezi babo baturutse mu bihugu 9 by’Afurika birimo n’u Rwanda, Polisi y’u Rwanda ku cyicaro gikuru ku Kacyiru berekwa imikorere y’amashami atandukanye yayo, cyane cyane hibandwa ku Ishami rishinzwe kuzimya inkongi n’ubutabazi ndetse n’Ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda.
Ubuyobozi Bukuru bw'Ingabo z'u Rwanda (RDF) bwasezeye mu cyubahiro ba Ofisiye bagejeje igihe cyo kujya mu kiruhuko cy’izabukuru n’abarangije amasezerano y’akazi.
Ubushakashatsi bw’Ikigo gishinzwe gukusanya amakuru ku myenda kizwi nka TransUnion Rwanda bwakozwe mu gihembwe cya mbere cya 2026, bwagaragaje ko 76% by'Abanyarwanda bateganya ko amafaranga binjiza azazamuka mu mezi 12 ari imbere, mu gihe 16% bateganya ko azaguma ku rwego ariho ubu.